U Budage: Kunywa urumogi bigiye kwemerwa n’amategeko

U Budage bwatangiye kureba uko kugura no kunywa urumogi byakwemerwa n’amategeko, aho Chancellor Olaf Scholz, avuga ko nibitangira gushyirwa mu bikorwa, icyo gihugu cyaba mu bya mbere bibikoze ku mugabane w’u Burayi.

Minisitiri w’Ubuzima Karl Lauterbach, ku wa gatatu w’iki cyumweru ni bwo yamurikiye Guverinoma umushinga wo gukomorera no kugenzura uburyo urumogi ruzajya rugera ku bantu bakuru, bifuza kurunywa mu rwego rwo kwinezeza.

Uwo mushinga nutangira gushyirwa mu bikorwa, ababyemerewe bazajya bagura (kunywa) amagarama ari hagati ya 20 na 30 y’urumogi.

Guverinoma ihuriweho y’u Budage mu mwaka ushize ni bwo yashyize umukono ku masezerano, akomorera icuruzwa n’ikoreshwa ry’urumogi mu buryo bwemewe n’amategeko, muri manda yayo y’imyaka ine, bikazakorwa n’abacuruzi babifitiye impushya.

Hagati aho ariko Minisiteri y’Ubuzima ntiyigeze igaragaza igihe ibyo bizatangira gushyirirwa mu bikorwa.

Ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi birimo n’u Budage, bimaze igihe byemeye ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi kuva mu 2017.

Muri uwo mushinga wo guha abantu bakuru uburenganzira bwo kunywa urumogi bagamije kwinezeza, Guverinoma y’u Budage iranateganya kwaka umusoro abazajya barugura (n’abarunywa), ikanashyiraho gahunda zo kwigisha abantu ububi bwarwo igihe barengeje urugero.

Iyi nkuru yatangajwe na Reuters, iravuga ko inyigo iheruka gukorwa mu mwaka ushize, yerekanye ko gukomorera abaturage kunywa urumogi mu Budage, bishobora kongera miliyari 4.7 z’ama Euros ku misoro yinjira buri mwaka, hakaboneka n’imirimo mishya ibarirwa mu 27,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibarunywe, sindimo!

Ndayishimiye Felicien yanditse ku itariki ya: 31-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka