U Budage: Abana baramagana ababyeyi babasimbuje telefone

Abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu (5) n’umunani (8), ku munsi w’ejo bateguye imyigaragambyo, yabereye mu mujyi wa Hamburg mu Budage, bamagana abyeyi babirengagiza bagahugira kuri telefone.

Abana baramagana ababyeyi babasimbuje telefone
Abana baramagana ababyeyi babasimbuje telefone

Muri iyo myigaragambyo yateguwe n’umwana witwa Emil Rustige ufite imyaka irindwi (7), bari bafite ibyapa byanditseho ngo: Turi hano turabivuga turanguruye amajwi, tubanenga guhoza amaso muri telefone zanyu.

Emil yagize ati “Ndifuza ko nyuma y’iyi myigaragambyo abantu bagabanya igihe bamara kuri telefone”.

Abashakashatsi bavuga ko ababyeyi bamara igihe kinini kuri telefone, bigira ingaruka ku myitwarire y’abana babo.

Emil yasoje atanga ubutumwa ku babyeyi bugira buti "Kina nanjye aho gukina na telefone yawe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka