U Bubiligi: Biravugwa ko Polisi yananiwe kwishyura zimwe muri fagitire zayo
Polisi yo mu Bubiligi ntigishobora kwishyura zimwe muri fagitire zayo, ku buryo ngo hari zimwe mu modoka zayo zaheze mu igaraji, ndetse na fagitire z’amashanyarazi zananiranye kwishyura.

Ikinyamakuru ‘Le Soir’ cyatangaje ko amadeni Polisi yo mu Bubiligi ifite yakomeje kuzamuka, ubu akaba ageze muri za Miliyoni zibarirwa mu binyacumi z’Amayero.
Ni inkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu cy’u Bubiligi, yaba ibyo mu gice cy’Abawaro ‘la presse wallonne’, cyangwa se itangazamkuru ry’Abafurama ‘la presse flamande’.
Ibyo kuba Polisi y’igihugu cy’u Bubiligi itagishobora kuba yakwishyura fagitire zayo, byashyizwe hanze n’ikinyamakuru ‘Le Soir’ cyandikirwa mu Bufaransa, kivuga ko ari ibintu bitangaje.
Icyo kinyamakuru cyatangaje ko Komiseri mukuru wa Polisi y’u Bubiligi, Eric Snoeck, yatanze amakuru kuri Guverinoma iyoboye icyo gihugu asaba ko Polisi yongererwa ingengo y’imari byihutirwa.
Ibyo kuba Polisi idashobora kwishyura fagitire zayo, ngo byatumye hari abantu ikoresha mu nzego zitandukanye itinda kwishyura, cyane cyane abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga ‘IT’, abo ngo bakaba bakomeza kwishyuza bahatiriza kuko ubwishyu bwabo bumaze ibyumweru bukererewe.
Ohereza igitekerezo
|