Twitter yafunze ibiro byayo by’agateganyo

Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Icyo cyemezo cyafashwe mu gihe abakozi benshi ba Twitter ngo barimo kuva mu kazi, nyuma y’uko basabwe guhitamo hagati y’ibintu bibiri, (ultimatum), kuva ku kazi cyangwa se gukora cyane. Abakozi benshi bahisemo kureka akazi kandi bagahabwa imperekeza.

Nk’uko byanditswe kuri Twitter n’Umunyamakuru Zoe Schiffer, yavuze ko Twitter yafunze ibiro byayo kugeza kuri 21 Ugushyingo 2022.

Ati "Twitter yamenyesheje abakozi bayo ko uwo mwanzuro ugomba guhita utangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya, inyubako zose ikoreramo zikaba zifunze by’agateganyo, amakarita y’abakozi abemerera kwinjira muri izo nyubako abaye ahagaritswe, kandi nta bisobanuro byatanzwe kuri icyo cyemezo."

Yongeyeho ko ati "Twumvise ko Elon Musk n’itsinda rye bafite impungenge nyinshi ko abakozi bashobora guhemukira sosiyete. Ikindi ngo barimo kugerageza kureba abakozi Twitter igomba kwambura uburenganzira bwo kwinjira mu biro byayo".

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, abakozi ba Twitter babarirwa mu magana, bamaze gufata umwanzuro wo kureka akazi kabo. Ibyo bikaba byarabaye mu ntangiriro z’iki yumweru, ubwo Elon Musk waguze Twitter yatangaga ‘ultimatum’ ku bakozi be, abasaba guhitamo hagati y’ibintu bibiri, "Ari ugukora cyane kandi amasaha menshi cyangwa se kuva ku kazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka