Twitter ya Papa Benedict XVI izarangirana n’isezera rye

Radio Vatican kuri uyu wa gatanu tariki 22/02/2013 yatangaje ko Twitter Papa Benedict XVI yakoreshaga izahagarara nawe akimara gusezera ku bushumba bwa Kiliziya Gatulika tariki 28/02/2013 sambili z’ijoro ku isaha ya Vatican.

Iyi nkuru yababaje cyane abakunzi ba Papa barenga miliyoni ebyili bamukurikiraga kuri Twitter mu ndimi icyenda kuva yafungura Twitter mu mezi abili n’igice ashize.

Kuri abo miliyoni ebyli, imwe n’igice bamukurikiraga kuri Twitter yo mu cyongereza, 700.000 bamukurikiraga mu rurimi rwo muri Espagne, 335.000 bamukurikiraga mu Gitaliyani, naho 22.500 gusa ni bo bamukurikiraga mu Kilatini.

Twitter ya Papa nta birango (profile) bye byihariye byari biriho. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uzamusimbura azafungura indi nshya kugira ngo ashobore gukomeza gushyikirana n’abakristu b’abagatulika basaga miliyali imwe n’igice mu isi yose.

Papa Benedict XVI w’imyaka 85 y’amavuko yavuze ko intege nke z’iza bukuru ari yo mpamvu nyamukuru yamuteye kwegura.

Papa Benedict XVI yandika ubutumwa kuri Twitter.
Papa Benedict XVI yandika ubutumwa kuri Twitter.

Tariki 10/02/2013, umunsi umwe mbere y’uko Papa atangaza iyegura rye ryatunguye benshi, yanditse kuri Twitter ye agira ati: "Tugomba kwizera Imbaraga z’Uhoraho kuko ari umunyampuhwe. Twese turi abanyabyaha, ariko impuhwe ze ziraduhindura zikatugira ibyaremwe bishya.”

Kuva icyo gihe Twitter ye iriho inyandiko ebyili gusa ziri mu cyongereza. Radio Vatican iravuga ko Papa ashobora kuzatanga ubutumwa bwe bwa nyuma bwo kuri Twitter tariki 27/02/2013 ku munsi azanavuga ijambo rye rya nyuma mu ruhame rizavugirwa imbere y’imbaga ku rubuga rwa mutagatifu Pierre mu mujyi wa Vatican.

Papa kandi ngo yaba ateganya guhindura itegeko nshinga rya Vatican kugira ngo amatora y’uzamusimbura abe mbere y’itariki 15 Werurwe 2013 nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Vatican Rev. Federico Lombardi.

Amategeko ya kiliziya gatulika yemerera inteko y’abakaridinari gutangira amatora y’umusimbura hagati y’iminsi 15 na 20 nyuma y’iyegura rya Papa. Byumvikana ko nyuma y’iyegura rya Benedict kuya 28 Gashyantare, Inteko y’abakaridinari idashobora gutangira amatora mbere ya 15 Werurwe.

Ariko umuvugizi wa Vatican Rev Lombardi yavuze ko bitewe n’uko Papa Benedict XVI yeguye ku bushake bwe bidatewe n’urupfu, Leta ya Vatican ishobora gutora umusimbura we mbere y’iminsi iteganywa n’amategeko.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka