Turukiya: Uruhinja na nyina basanzwe ari bazima nyuma y’imisi ine bagwiriwe n’inzu

Inzego zishinzwe ubutabazi muri Turukiya zatabaye umwana w’uruhinja na nyina, babakura munsi y’inzu yabagwiriye mu gihe cy’umutingito wibasiye icyo gihugu.

Umwana warokowe amaze iminsi 4 munsi y'inzu yamugwiriye hamwe na nyina
Umwana warokowe amaze iminsi 4 munsi y’inzu yamugwiriye hamwe na nyina

Ibiro ntaramakuru, Reuters, byatangaje ko uyu mwana na nyina babakuyemo ku wa gatanu mu gihe inzu yari yabagwiriye ku wa mbere.

Aba bombi bakuwemo ari bazima, inzego z’ubutabazi zihutira kujya kubaha ubufasha bwo kwitabwaho no kureba niba nta ngaruka zindi umutingito wabagizeho.

Amashusho yo ku wa gatanu yerekana abatabazi bakurura bitonze cyane uruhinja rw’umuhungu rw’iminsi 10 rwitwa Yagiz, baruvana munsi y’ibisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko ibi ari “igitangaza” kuko ubu amahirwe yo kubona abantu bagihumeka yagabanutse, kubera ubukonje bukabije mu minsi ine nyuma y’umutingito, n’ubwo kugeza ubu inzego z’ubutabazi zigishakisha abantu baba bakiri munsi y’inzu zabagwiriye.

Umuyobozi w’umujyi wa Istanbul, Ekrem Imamoglu wari muri ubwo butabazi, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko igikorwa cyo gutabara umwana na nyina cyabereye mu mujyi wa Samandag.

Inzego z'ubutabazi ziracyashakisha ababa bagihumeka
Inzego z’ubutabazi ziracyashakisha ababa bagihumeka

Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko muri Syria abantu bagera kuri Miliyoni 5,300,000 ubu ntaho kuba bafite mu gihe abandi bagera kuri 900 bo muri Turukiya na Siriya, bakeneye ubufasha bw’ibiribwa byihutirwa.

Ishami rya UN ryita ku biribwa (WFP), ryatangaje ko hakenewe Miliyoni 77 z’Amadorari ya Amerika zo kwifashisha mu kugoboka abaturage ba Turukiya na Siriya bakeneye ubutabazi.

Abantu bagera ku 23,000 kugeza ubu ni bo bamaze gupfa, kubera imitingito ikomeye yabereye mu majyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria ku wa Mbere w’iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka