Turkey: Perezida Erdogan yashinje Israel kuba ihuriro ry’iterabwoba rya kiyahudi
Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan yise Israel kuba ihuriro ry’iterabwoba rya Kiyahudi kubera ibitero byayo muri Lebanon no muri Gaza.
Ibyo Perezida Erdoğan yabivuze ari mu kiganiro yatangaga imbere y’Abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi rya ‘Justice and Development’, avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi cyane cyane Amerika, bifatanyije na Israel muri izo ntambara irimo.
Perezida wa Turkey kandi yanashimangiye ko ikibazo kiri hagati ya Iran na Israel nacyo cyongereye ibibazo by’intambara mu Karere.
BBC yatangaje ko Perezida Erdogan afitanye amateka maremare na Israel kandi ko atari ubwa mbere avuze ibyo atekereza kuri Israel, cyangwa se ku buyobozi bwayo, kuko mu minsi yashize hari ubwo yavuze ko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ari ’Umwicanyi usogota Gaza’ ndetse agereranya Guverinoma ya Netanyahu n’iya Hitler mu gihe cy’Abanazi.
Ubwo yari mu nama ya 79 ya UN (UN General Assembly meeting), iherutse kubera i New York, Perezida Erdogan yasabye umuryango mpuzamahanga guhagarika intambara ya Israel no gushaka uko warengera ibihumbi by’Abanyapalesitine b’abasivili bicwa na Israel muri Gaza.
Avuga ko kugeza ubu, abaturage ba Palesitine basaga 41.000 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva Israel yatangizayo intambara nyuma y’igitero cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023 cyagabwe n’umutwe wa Hamas muri Israel.
Perezida Erdogan yagize ati, ”Imyitwarire ya Israel yongeye kugaragaza ko ari ngombwa ko umuryango mpuzamahanga ushyiraho uburyo bwo kurengera no kurinda abaturage b’abasivili ba Palesitine. Nk’uko Hitler yahagaritswe na Alliance of Humanity mu myaka 70 ishize, Netanyahu nawe n’ubutegetsi bwe agomba guhagarikwa n’umuryango mpuzamahanga”.
Nubwo Perezida Erdogan avuga ibyo kuri Israel n’ubutegetsi bwayo, Turkey nayo ni Igihugu gifatwa nk’icyakoze Jenoside y’Amenya-Armenia guhera mu mwaka wa 1914-1918 mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi, binyuze mu kubatwara bunyago, kubashyira ahantu hamwe bakabica, kubicisha inzara n’ibindi biza kurangira, bitwaye ubuzima bw’Abanya- Armenia basaga miliyoni imwe.
Ohereza igitekerezo
|
Erdogane nawe aravuga cyane iyo bigeze kuri Israeli ahubwo mperuka avuga ko agiye kuyirimbura sinzi aho byahereye