Tunisia: Perezida yirukanye Minisitiri w’Intebe anasubika ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko

Uwo ni umwanzuro wafashwe na Perezida wa Tunisia, Kais Saied, ku Cyumweru Tariki 25 Nyakanga 2021, aho yavuze ko ashingiye ku itegeko nshinga rya Tunisia ryo mu 2014, ahagaritse Minisitiri w’intebe Hichem Mechichi ku nshingano ze.

Perezida wa Tunisia, Kais Saied
Perezida wa Tunisia, Kais Saied

Iyo myanzuro Perezida wa Tunisia yayitangaje nyuma y’umunsi waranzwe n’imyigaragambyo y’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Ibyo byari bikubiye mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Tunisia mu ijoro ryo ku wa 25 Nyakanga 2021, nyuma y’inama idasanzwe yahuje Perezida Kais n’inzego za Gisirikare n’iza Polisi.

Perezida Kais Saied kandi yanavuze ko ahagaritse ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30.

Perezida Kais yatangaje ko we ubwe agiye gukurikirana ibikorwa byose bijyanye n’ubutegetsi, akazajya abifashwamo na Minisitiri w’Intebe mushya.

Abatavuga rumwe na Perezida Kais, ngo bafite icyizere ko abaturage bazigaragambya kubera iyo myanzuro yafashe irimo n’uwo guhagarika ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka