Tunisia: Bane barashwe n’umujandarume bahita bapfa

Muri Tunisia, umujandarume yarashe abantu bari bari imbere y’Isinagogi (aho Abayahudi basengera) bane barapfa abandi icyenda (9) barakomereka, nyuma na we araraswa arapfa.

Harashwe mu bantu benshi bari bari imbere y'Isinagogi
Harashwe mu bantu benshi bari bari imbere y’Isinagogi

Abo bantu 4 bapfuye, barashwe ku wa Kabiri tariki 9 Gucurasi 2023, barasiwe imbere y’Isinagogi ya Ghriba ku Kirwa cya Djerba, nk’uko byatangajwe na Guverinoma, ubwo bwicanyi bukaba bwabaye mu gihe amagana y’abantu bari bari mu bukerarugendo nyobokamana (pélerinage).

Umutangabuhamya wari uri aho ku Isinagogi ya Ghriba yavuze ko "amasasu yumvikaniye aho imodoka ziparika hegereye ahaturirwa igitambo, ariko atari mu Isinagogi imbere”.

Uwo mujandarume wishe abantu yakoraga kuri kimwe mu bikorwa remezo bigenewe gufasha amato manini ku cyambu, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu muri Tunisia, mu itangazo yasohoye.

Muri iryo tangazo, basobanuye ko uwo Mujandarume yabanje kurasa umwe mu bo bakorana, nyuma akomeza yerekeza ku Isinagogi, ahahise hatangira kumvikana urusaku rw’amasasu rukabiba ubwoba mu bari bahari.

Yakomeje kurasa yerekeje ku nzego z’umutekano zishinzwe kurinda ahari iyo Sinagogi, mu rwego rwo kurinda ahatambirwa igitambo, yica abari baje gusura iyo Sinagogi babiri, n’umupolisi umwe. Abandi bapolisi 5 n’abashyitsi 4 muri basuye Isinagogi ni bo bakometse.

Uwo Mujandarume ngo yahise araswa n’inzego z’umutekano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’umutekano muri Tunisia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka