Tunisia: Abimukira 29 bapfuye barohamye

Abimukira bagera kuri 29 baturuka mu bihugu bitandakanye byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bapfuye barohamye.

Ibyo byabaye ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, nk’uko bisobanurwa mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi muri Tunisia. Abashinzwe kurinda inkombe z’amazi aho muri Tunisia, babonye imirambo 29, ariko bakaba baratabaye abantu 11 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, nyuma y’ibyago byo kurohama kwabaye inshuro eshatu zitandukanye.

Abashinzwe umutekano wo ku nkengero z’amazi barimo bazenguruka bagenzura uko umutekano uhagaze, nyuma babona imirambo cumi n’umunani y’abimukira ku nkombe z’amazi mu Mujyi wa Mahdia, batabara abandi bagera kuri cumi n’umwe, barohamye mu gihe barimo berekeza mu Butaliyani. Nyuma gato baje kubona indi mirambo mu ku nkombe z’amazi, muri rusange hakaba harabonetse imirambo 29.

Abimukira bakomeje gupfa barohamye, abandi baburirwa irengero nyuma y’imbwirwaruhame irimo amagambo ateye ubwoba ku bimukira, yavuzwe na Perezida wa Tunisia Kais Saied, ku itariki 21 Gashyantare 2023.

Nyuma y’iyo mbwirwaruhame, abenshi mu bimukira 21,000 baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, babarurwa ko baba muri Tunisia, umubare munini muri abo, ngo baba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, batakaje akazi bakoraga, kagizwe muri rusange no gukorera abikorera ku giti cyabo, birukanwa mu macumbi babagamo kubera ubukangurambaga bwo kurwanya abimukira.

Abimukira benshi baturuka mu bihugu by’Afurika, ngo bagera muri Tunisia, kugira ngo bazabone uko binjira mu Burayi nta byangombwa banyuze mu mazi.

Tariki 20 Werurwe 2023, Umuyobozi wa Dipolomasi, Josep Borrell, yari yavuze ko uko ibintu bimeze muri Tunisia, ari bibi cyane, ndetse ko bishobora no gutuma icyo gihugu gihura n’ibibazo byinshi, dore ko gifatwa nk’ikinyurwaho n’abimukira benshi bajya mu Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka