Trump yohererejwe ibaruwa irimo uburozi

Ibaruwa irimo uburozi bwa ‘ricin’ yari yohererejwe Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashwe mbere y’uko igera mu biro bye (White House).

Imbuto z'ikimera cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono ni zo zivamo uburozi bwa ricin
Imbuto z’ikimera cya ’castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono ni zo zivamo uburozi bwa ricin

Abayobozi muri icyo gihugu babwiye itangazamakuru ko iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro y’iki cyumweru, ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanywe muri White House.

BBC yavuze ko abo bayobozi bavuze ko ubwo burozi bwasanzwe imbere mu ibahasha bwatahuwe ko ari ‘ricin’, uburozi karemano busangwa mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Urwego rw’ubutasi imbere muri Amerika (FBI) n’umutwe ushinzwe kurinda abategetsi bakuru, barimo gukora iperereza ngo bamenye aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe hifashishijwe iposita ya Amerika.

Mu itangazo FBI yagejeje kuri televiziyo ya CNN ku wa Gatandatu, yavuze ko kugeza ubu iby’ubwo burozi nta nkeke izwi biteye ku mutekano wa rubanda.

Uburozi bwa ‘ricin’ buboneka hamaze gutunganywa intete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono, burica ku buryo iyo ubumize, ugahumeka umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z’umubiri ziretse gukora.

BBC yavuze ko nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu ahawe ubu burozi ashobora gupfa hagati y’amasaha 36 na 72, bitewe n’ingano y’ubwo yahawe, nkuko bivugwa n’ikigo cya Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara (CDC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka