Trump yategetse abapolisi kutongera gufata ku gakanu abo bata muri yombi

Kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yasinye Itegeko-teka rishyiraho impinduka mu mategeko agenga igipolisi, cyane cyane aho avuga ku bijyanye n’uburyo abapolisi bafata abo bataye cyangwa bagiye guta muri yombi.

Yategetse ko bibujijwe ko abapolisi batsikamira cyangwa bagafata ku gikanu cy’uwo bata muri yombi, kereka mu gihe babona ko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Ibi Trump yabikoze nyuma y’aho yagiye aganira n’abo mu miryango y’abahohotewe n’abapolisi, mu rwego rwo gusubiza bimwe mu byifuzo byabo ndetse n’iby’abigaragambya bamagana uko aba polisi bahohotera abo bafashe, cyane cyane abirabura.

Mu kiganiro n’abahagarariye guverinoma, abayobora polisi n’abagize inteko ishinga amategeko, Trump yagize ati “Abanyamerika bazi ukuri, nta gipolisi, nta mutekano. Nta burengazira buhari, haba hari igitugu. Nta mutekano uhari, byaba ari akaga”.

Madamu Nancy Pelosi, uhagarariye abo mu ishyaka ry’Abademokarate mu nteko, yahise avuga ko ibyo Trump yakoze bibabaje ndetse bidahagije, mu kurwanya ivangura n’ihohoterwa bikorerwa abirabura muri Amerika.

Kugeza ubu, abaturage benshi baracyari mu mihanda mu mijyi inyuranye ya Amerika, kuva George Floyd yakwicwa n’umupolisi ahejejwe umwuka, aho bavuga ko batiteguye kuhava ibyo basabye byose batabihawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka