Trump yatangaje izina ry’urubuga nkoranyambaga agiye gushinga

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko afite gahunda zo gushinga urubuga nkoranyambaga rushya ruzitwa ’Truth Social’.

Donald Trump
Donald Trump

Trump yakumiriwe ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Twitter, yavuze ko intego ye ari ukwihimura ku bigo by’ikoranabuhanga byamwimye urubuga no gufasha abandi nka we barambiwe imyitwarire y’ibyo bigo bikomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, nibwo yavuze ko mu Ugushyingo uyu mwaka urwo rubuga ruzaba ruri mu igerageza, rukoreshwa n’abantu bahawe ubutumire gusa, maze rutangire gukoreshwa mu ntangiro z’umwka utaha wa 2022 n’abantu bose.

Mu itangazo Trump yashyize hanze, yavuze ko gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga ari akarengane yakorewe, aho avuga ko turi mu isi umutalibani yisanga kuri Twitter, nyamara Perezida wa mbere Abanyamerika bakunze we agakumirwa.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Donald Trump yajyanye mu nkiko ibigo by’ikoranabuhanga, Facebook, Twitter na Google abishinja kumuhagarika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibyo bigo byamuhagaritse muri Mutarama uyu mwaka ubwo yashishikarizaga abamushyigikiye kujya mu myigaragambyo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, ubwo hari hagiye kwemezwa intsinzi ya Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twese turategereje urwo rubuga, ese ruzajya rujyaho amakuru amezate?

Jean Claude Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 21-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka