Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu, ashinja kudakora neza inshingano zayo.

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi
Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi

Perezida Trump avuga ko agiye gukora ibyihuse ariko binyuze mu mucyo, kugira ngo iyo Minisiteri iveho, bityo ngo amafaranga menshi yakoreshaga ahanini mu gutera inkunga amashuri, agume mu isanduku ya Leta.

Iri tegeko rikuraho Minisiteri y’Uburezi risinywe nyuma y’igihe gito, abakoze benshi bayo bahagaritswe mu kazi.

Ubwo yasinyaga iryo tegeko ku wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, Trump yari mu biro by’Umukuru w’igihugu ‘White House’, azengurutswe n’abana bicaye ku ntebe z’ishuri, maze agira ati “Amerika itanga amafanga menshi mu burezi kuva kera kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, ariko abanyeshuri bakaza inyuma ku rutonde”.

Icyakora nubwo iri tegeko ryasinywe, gufunga iyi Minisiteri ngo bigomba kwemezwa na Kongere ya Amerika (US Congress), cyane ko ari na yo yayishyizeho mu 1979.

Iki cyemezo ngo gishobora kugira ingaruka zikomeye ku myigire ya bamwe, cyane cyane abadafite amikoro ahagije, kuko kuva Minisiteri y’Uburezi yashingwa, yakomeje gufasha abanyeshuri badafite ubushobozi kubona inkunga n’inguzanyo bakabasha kwiga, ibishobora kudakomeza.

Umuvugizi wa Donald Trump, Karoline Leavitt yavuze ko ari ngombwa gukuraho iyo Minisiteri, imaze gukoresha asaga Miliyari 3,000 z’Amadolari ya America ava mu misoro y’abaturage kuva yashyirwaho mu 1979, ariko ngo itagaragaza intambwe ifatika mu burezi.

Gukuraho iyi Minisiteri, ni ikindi cyemezo gikomeye Trump afashe, nyuma yo guhagarika ibikorwa bya USAID ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka