Trump yasabye ibihugu bigize ‘OPEP’ kugabanya ibiciro bya Peterori
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye Arabia Saoudite n’ibindi bihugu byibumbiye muri OPEP ( ugizwe n’ibihugu bicukura bikanacuruza Peterori ku Isi) kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, kubera ko kuba biri hejuru ari byo bifasha u Burusiya gukomeza intambara burimo muri Ukraine.

Ibyo ni ibyo yavuze ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga yiga ku bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi, akayitabira mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri videwo. Perezida Donald Trump yongeye gusaba Igikomangoma cya Arabia Saoudite , Mohammed Ben Salman, kugabanya ibiciro bya peterori, hagamijwe kugabanya umutungo u Burusiya bwinjiza uturutse mu gucuruza ibikomoka kuri peterori, maze bigahita bituma Perezida Vladimir Putin abona ko nta yandi mahitamo afite uretse kwemera kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Muri icyo kiganiro Perezida Donald Trump yatanze muri iyo nama y’i Devos ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, yavuze ko mu byo ashyize imbere nka Perezida wa Amerika, harimo no kurangira kw’intambara yo muri Ukraine, avuga ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, we yiteguye kwemera ibiganiro n’u Burusiya kugira ngo intambara irangire mu buryo bwa politiki, ariko ikibazo akaba ari Perezida Putin w’ u Burusiya uteremera ibiganiro, bityo kuri we kugabanya ibiciro bya peterori bikaba byaba inzira yo guca intege Leta y’u Burusiya igahita yemera ibiganiro.
Perezida Trump avuga ko no mu gihe cya manda ye ya mbere, yari yarasabye ko ibyo biciro bya peterori bigabanuka, ariko ngo yatunguwe no kugaruka ku butegetsi agasanga bikiri aho byari biri bitaragabanutse.
Yagize ati,” Nari nasabye igikomangoma cya Arabia Saoudite n’Umuryango w’ibihugu byibumbiye muri OPEP, kugabanya ikiguzi cya peterori. Ningombwa kubigabanya. Mbabwije ukuri njyewe natunguwe cyane, kubona ibyo bataranabikoze mbere y’amatora (…) bafite uruhare ku kigero runaka mu birimo kuba. Hari za miliyoni z’ubuzima bwatakariye muri iyo ntambara”.
Ku bwa Perezida Donald Trump, kugabanya ibiciro bya Peterori bizashyira iherezo ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, kandi ngo bizaba bivuze kongera kuzamuka k’ubukungu. Ikindi ngo bizafasha no kugabanuka ko gutakaza agaciro kw’ifaranga muri ibyo bihugu bicuruza peterori .
Yagize ati, “ Niba igiciro cya Peterori kimanutse, n’ibiciro by’ibindi bintu biragabanuka. Ubwo ntimuzongera kugira ikibazo cy’ifaranga ritakaza agaciro, n’inyungu zo mu mabanki zizagabanuka”.
Ikinyamakuru Liberation cyatangaje ko, Perezida Trump we yemeza ko kuba ibiciro bya Peterori biri hejuru, bigira uruhare mu gukora nk’imashini y’intambara y’u Burusiya.
Yagize ati, “ Uko ibintu bihagaze ubu, igiciro cya peterori kiri hejuru bihagije ku buryo bituma iyo ntambara yo muri Ukraine ikomeza. Ubukungu bw’u Burusiya bushingira cyane kuri peterori bucuruza hanze. Ubwi rero kuzamuka cyane kw’ingufu n’ibikomoka kuri peterori kuva u Burasiya bwashoza intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, bafashije cyane u Burusiya gukomeza intambara burimo nta kibazo cy’amikora bugize, nubwo bwari bafatiwe ibihano byo mu rwego rw’ubukungu bifashwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|