Trump yahagaritse itangwa rya ‘Green Card’ yemerera abanyamahanga gutura muri USA

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, kuwa kabiri tariki 21 Mata 2020 yatangaje ko ibijyanye no gusaba gutura muri iki gihugu ‘Green Card’, bibaye bisubitswe mu gihe kingana n’iminsi 60.

Ibi bikaba bije bikurikira ikindi cyemezo cyafashwe cyo kugabanya ingendo z’abashaka kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iteka ryemeza icyemezo cyo guhagarika gusaba no gutanga ibyangombwa byo gutura muri USA, rirahabwa amahirwe yo kwemezwa kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mata 2020. Kongera gusaba no gutanga ibi byangombwa, bizigwaho nyuma y’iminsi 60, bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyifashe.

Iki cyemezo Perezida Donald Trump yagifashe bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ryatewe na Covid-19, aho ngo bizaha amahirwe menshi Abanyamerika yo kubona imirimo, ubwo gahunda ya guma mu rugo izaba irangiye.

Trump yagize ati “Ntabwo byaba ari byo, Abanyamerika basimbujwe abanyamahanga mu kubona akazi. Tugomba guhera ku baturage bacu mu gutanga akazi”.

Imibare itangwa na kaminuza ya Hopkins, igaragaza ko Amerika imaze gupfusha abasaga ibihumbi 45 bazize Covid 19, kikaba igihugu cya mbere ku isi kimaze kubura abantu benshi kubera iki cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka