Trump mu mugambi wo gufunga ibihumbi by’abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yavuze ko mu rwego rwo gukomeza gahunda yihaye yo guhangana n’abimukira bari muri Amerika kandi badafite ibyangombwa byo kuhaba, agiye gusinya iteka rya risaba inzego za gisirikare n’izishinzwe umutekano kwagura Gereza ya Guantanamo, igashobora kwakira nibura abantu 30.000.

Ibyo Perezida Trump yabitangaje ejo ku itariki 29 Mutarama 2025, avuga ko, “ iyo ‘Centre’ izakoreshwa mu gufungiramo, abakoze ibyaha by’ubugome cyane muri abo banyamahanga batemewe n’amategeko, bakomeza guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ba Amerika. Ntidushaka ko bazagaruka, ubwo rero tugiye kubohereza i Guantánamo”.

Nyuma gato y’uko Perezida Trump atangaje ibyo, perezidansi y’Amerika yahise isohora itangazo risobanura neza iby’iby’icyo cyemezo, ivuga ko iyo nyandiko yamaze gusinywa, kandi ko ‘mémorandum’ aho kuba iteka rya perezida ‘décret’ nk’uko Perezida Trump yari yabivuze, kandi ko iyo nyandiko yari isanzweho, iteganya ishyirwaho rya ‘Centre’ igomba gufungirwamo abanyamahanga bari ku butaka bw’Amerika ku buryo butemewe n’amategeko, bakora ibyaha by’ubugome.

Ubusanzwe aho i Guantánamo, ku Kirwa cya Cuba, hasanzwe hariyo ‘Centre’ yagenewe gushyirwamo abimukira. Iyo rero isanzwe ngo ikoreshwa rimwe na rimwe mu kwakira abantu baba batabawe barohowe mu Nyanja, harimo abanya-Cuba ndetse n’abanya-Haïti.
Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, yavuze ko ababajwe n’ibyo Perezida Donald Trump yatangaje, ndetse avuga ko yamaganye ‘icyo gikorwa kitarimo ubumuntu’.

Mbere, Guantanamo hari gereza ya gisirikare yafunguwe mu 2002, bikozwe n’ubuyobozi bw’Amerika, nyuma y’ibitero by’ibyihebe byo ku itariki 11 Nzeri 2001, ishyirwaho ‘mu rwego rw’urugamba rwo kurwanya iterabwoba’ nk’uko byatangajwe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika wari ku butegetsi, George W. Bush.

Kuva icyo gihe, abanyamahanga bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, ni ho bajya gufungirwa, bamwe mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Qaïda barahafungiwe, ndetse nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru Reuters, hari 15 muri bo, bakihafungiwe nubu.

Iyo gereza ya Guantanamo ivugwaho kuba ari imwe muri gereza zicungirwa umutekano ku rwego rukomeye ku isi, inavugwaho kuba ikorerwamo ibikorwa by’iyicarubozo, mu gihe inzego z’Amerika zirimo gukora ibazwa ku bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka