Texas: Abarenga 100 bahitanywe n’imyuzure
Imibare iheruka yatangajwe n’abayobozi muri Texas, igaragaza ko abantu 104 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure, ibintu Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko ari ko kaga gakomeye kagwiriye igihugu mu myaka 100 ishize.

Agace ka Texas kibasiwe cyane n’iyo myuzure ni aka Kerr, aho honyine habaruwe abapfuye 84 muri bo hakaba harimo abana 27, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa Mbere tariki 7 Nyakanga 2025.
Impamvu hapfuye abana benshi ndetse hakaba hakiri n’ababuriwe irengero kugeza ubu, ni uko hari abari mu ngando z’abakristu ariko zagenewe abakobwa (Camp Mystic), ku nkengero z’uruzi rwa Guadalupa, aho muri rusange bari bakiriye abana 750, nk’uko ubuyobozi bwaho bubisobanura.
Muri ako gace hoherejwe abatabazi barenga 400 ndetse n’indege za Kajugujugu na drones, mu rwego rwo gukomeza gushakisha ababuriwe irengero. Hari kandi ba kabuhariwe mu kwibira mu mazi na bo bakomeje gushakisha niba nta mibiri yaba yaraheze mu ruzi rwa Guadelupa, rwari rwuzuye birenze urugero ari byo ahanini byateje ibyago.
Abaturage bo muri ako gace ka Kerr ndetse n’abari bohereje abana muri iyo ngando, bikomye ubuyobozi kuba butarabateguje bihagije ko hagiye kugwa imvura nyinshi yateza imyuzure ngo bahunge.

Umwe mu babyeyi bahaburiye abana, yavuze ko Leta yagombye kuba yarashyizeho uburyo bugezweho buburira abaturage mu gihe hagiye kuba ibyago, kuko ngo iyo buhaba n’iyo bari kuburirwa mbere y’iminota itanu abana babo bari kurokorwa, nk’uko yabitangarije AFP.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|