Tchad: Saleh Kebzabo yakuye kandidatire ye mu matora ya Perezida

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad, Saleh Kebzabo, yavuze ko ishyaka rye ryivanye mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Mata 2021, akaba yabitangaje nyuma yo kumenya ko mu rugo rw’undi mukandida muri ayo matora havugiye amasasu akanahitana abantu.

Saleh Kebzabo
Saleh Kebzabo

Kebzabo ariko anashinja Perezida ucyuye igihe, Idriss Deby, kuba akoresha imbaraga mu gutera ubwoba abahanganye na we.

Mu itangazo yasohoye, Saleh Kebzabo yavuze ko ishyaka rye ritazitabira amatora ateganyijwe tariki 11 Mata 2021, abitangaje umunsi umwe nyuma yuko mu rugo rwa Yaya Dillo na we uri mu bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika havugiye amasasu hagapfa n’abantu.

Ibyo ngo byabaye ku cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, ubwo habagaho kurasana mu rugo rwa Dillo mu gihe abashinzwe umutekano bazaga kumufata iwe, ngo habayeho kurasa kuko yari yanze kwitaba inyandiko zimufata (arrest warrants) zakozwe umwaka ushize, bamushinja ko ngo yaba yaraharabitse umugore wa Perezida w’icyo gihugu.

Guverinoma yavuze ko habayeho kurasana, ubwo abasirikare binjiraga mu rugo rwa Dillo, amasasu agahitana abantu babiri, abandi batanu bagakomereka, babatu muri abo bakomeretse akaba ari abasirikare.

Kebzabo yamaganye cyane icyo yise igitero cya gisirikare “military attack” cyagabwe mu rugo rwa Dillo i Ndjamena muri Tchad.

Kebzabo yagize ati “Umwuka w’umutekano muke uzabangamira ibikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, abakandida batinya guhangana n’Ishyaka rya Deby (Patriotic Salvation Movement (MPS)”.

Mu kuvana ishyaka rye mu yazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu, Kebzabo yavuze ko yanze abazaryitwaza mu guteza imvururu.

Deby yayoboye Tchad imyaka irenga 30, mu matora yo muri Mata akazaba ahatanira manda ye ya gatandatu.

Kebzabo yahoze ari umunyamakuru, nyuma aza kuba Minisitiri mu butegetsi bwa Deby mu myaka ya 1990, akaba amaze guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika inshuro enye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu yarebye kure.Mugenzi we wari ufite irindi shyaka,ingabo za Leta zateye iwe,zica nyina n’abandi bantu.Nubwo Politike ikiza bamwe,iteza benshi ibibazo bikomeye,harimo kwicwa no gufungwa.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

bitario yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka