Tchad: Igisirikare ni cyo kigiye kuyobora inzibacyuho y’amezi 18

Perezida wa Chad Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba aho ingabo ze zakozanyijeho n’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu mu mpera z’icyumweru gishize, nk’uko byatangajwe n’igisirikare kuri televiziyo y’igihugu, ari na cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.

Igisirikare ni cyo kigiye kuyobora inzibacyuho nyuma y'urupfu rwa Idriss Déby
Igisirikare ni cyo kigiye kuyobora inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Idriss Déby

Ku wa mbere tariki 19 Mata 2021 ni bwo ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekanaga ko nyakwigendera yahabwaga amahirwe yo kwegukana amatora muri manda ya gatandatu (6), ku majwi 80%.

Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko byose byamaze guseswa. Igisirikare ni cyo kigiye kuyobora inzibacyuho mu gihe cy’amezi 18.

Inama y’igisirikare iyoboye igihugu ikuriwe n’umuhungu wa nyakwigendera, Mahamat Idriss Déby Itno, General w’inyenyeri enye akaba afite imyaka 37.

Idriss Déby wari ufite imyaka 68, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku buyobozi ku mugabane wa Africa, yagiye ku butegetsi mu 1990 igisirikare kimaze guhirika ubutegetsi.

Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba
Idriss Déby yatabarutse aguye ku rugamba

Umusirikari w’ipeti rya General ni we wabitse itabaruka rya Idriss Déby kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mata 2021, avuga ko yashizemo umwuka ari ku rugamba rwo gusigasira ubusugire bw’igihugu.

Amakuru aturuka muri Chad aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize nyakwigendera yari yagiye gusura ingabo z’igihugu zirimo kurwana n’inyeshyamba zifite ibirindiro hakurya y’umupaka wa Libya.

Inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Chad ziyise FACT (the Front for Change and Concord in Chad), zagabye igitero ku biro bishinzwe umupaka ku munsi w’amatora, zikomeza zerekeza mu murwa mukuru N’Djamena.

Imirwano hagati y’igisirikare cya Chad n’inyeshyamba yatangiye ku wa Gatandatu. Umusirikari w’ipeti rya general yabwiye Reuters ko ingabo z’igihugu zishe inyeshyamba 300 izindi 150 zitabwa muri yombi.

Ku ruhande rw’ingabo z’igihugu, biravugwa ko haguye abasirikare batanu, abandi 36 barakomereka.

Déby atabarutse yari agiye kuyobora Tchad muri manda ya gatandatu
Déby atabarutse yari agiye kuyobora Tchad muri manda ya gatandatu

Idriss Déby yari inkoramutima y’u Bufaransa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, byamufashije mu rugamba rwo guhashya udutsiko tw’abarwanyi b’abayisilamu mu gace ka Sahel. Hagati aho ariko yari amaze igihe anengwa uburyo guverinoma ye icunga umutungo w’ibikomoka kuri peteroli ya Chad.

Ubwo yiyamamarizaga manda ya gatandatu (6), yari yarasezeranyije abaturage ko azaharanira kugarura amahoro n’umutekano mu karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Perezida umaze igihe kinini kubutegetsi muri Africa ni p. Yoweli kaguta museveni

Ndayisenga emery yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Marcel Ntabwo nemeranya nawe ko ariwe perezida wari umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afrika..None se Paul Bia wa Cameroun ? C’est depuis 1984

Afrika Tayari yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ibyo muvuga ni byo pe, twari kwandika umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku buyobozi.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Mukosore. Idrissa siwe wari umaze igihe kubutegetsi kuko yagiyeho muri 1990(31ans) hari undi wabufashe 1986 (Yoweli_37ans)

Jean Emery kalisa yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka