Tchad: Abagera kuri 50 baguye mu myigaragambyo

Ku wa Kane tariki 20 Ukwakira 2022, abantu 50 barimo 10 bo mu nzego z’umutekano nibo bapfuye muri Tchad, baguye mu myigaragambyo y’abaturage bari bahanganye na Polisi.

Abantu babarirwa mu magana ni bo bahuriye hamwe mu myigaragambyo yo kwamagana ibijyanye no kongera manda y’imyaka ibiri, ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Perezida Mahamat Idriss Déby.

Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Saleh Kebzabo yagize ati “Ubushyamirane hagati ya Polisi n’abigaragambya bwatumye abagera kuri 50 bapfa, mu gihe abasaga 300 bo bakomeretse".

Minisitiri Kebzabo yatangaje ko abenshi muri abo bapfuye, baguye mu Murwa mukuru wa Tchad, N’Djamena, mu Mijyi ya Moundou na Koumra, ubu ngo hakaba hashyizweho ibwiriza ry’uko abantu bagomba kuba bari mu ngo zabo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugeza saa kumi n’ebyri za mu gitondo (18h-6h), ibyo ngo bikazaguma bityo, "kugeza hagarutse amahoro n’ituze byuzuye muri iyo mijyi”.

Guverinoma yemeje ko ibyakozwe na Polisi bijyanye n’ubwirinzi, kuko ngo yabanje gutera ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambya, nyuma ikoresha amasasu.

Minisitiri w’Intebe Saleh Kebzabo, yamaganye abateje izo mvururu avuga ko ababiteye bazashyikirizwa ubutabera, kuko abo bigaragambya bafashwe nk’abantu bigometse ku butegetsi.

Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (UA), abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yamaganye bikomeye ibyo kwicwa kw’abantu bigaragambya, asaba impande zombi “kubaha ubuzima bw’abantu n’ibintu" ndetse "no guhitamo inzira z’amahoro mu rwego rwo kurangiza ibibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka