Tariki 11 Nzeri, umunsi mubi ku Banyamerika: Uko ibitero bya Al-Qaeda byagenze

Tariki ya 11 Nzeri 2001, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone, abasaga 2,500 bakahasiga ubuzima, naho ababarirwa mu 9000 bakahakomerekera.

Hashize imyaka 19 ibi bitero bibaye. Ku munsi nk’uyu muri 2001, mu gitondo cya kare ku isaa 8:46, indege ya American Airlines yari ifite urugendo rwiswe Flight 11, yagonze umunara w’amajyarugu w’umuturirwa wa World Trade Center i New York.

Nyuma y’iminota 17 ku isaa 9:03, ubwo abantu bari bagitekereza ko ari impanuka ibaye, indi ndege ya United Airlines yari ifite urugendo 175 yavaga yavaga i Boston yerekeza i Los Angeles, yagonze umunara w’amajyepfo wa World Trade Center.

Byafashe isaha imwe n’iminota 42 gusa, iyo minara iba imaze kugwa yose ndetse n’izindi nyubako za World Trade Center zirasenyuka.

Indege ya gatatu ya American Airlines yari ifite urugendo Flight 77, yagoze Minisiteri y’Ingabo ya Leta zunze ubumwe za Amerika (Pentegone), mu gihe indege ya kane ya United Airlines yo yari ifite urugendo Flight 93, yerekezaga i Washington DC, yaje kugwa mu murima muri Lleta ya Pensilvania.

Nta kuzuyaza, hahise hakekwa umutwe w’intagondwa wa Al-Quaeda. Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zitangiza muri Afganistan, zigamije kurwanya iterabwoba

Nubwo Ossama Bin Laden wari umuyobozi wa Al-Quaeda yabanje guhakana uruhare rw’uwo mutwe muri ibyo bitero, mu mwaka wa 2004 yaje kwemeza ko ari wo wagabye ibyo bitero.

Al-Qaeda na Bin Laden bavuze ko impamvu nyamukuru yo kugaba ibyo bitero ari uko USA zari zifite ingabo muri Arabia Saudite, ndetse no kuba zari zarafatiye ibihano igihugu cya Iraq.

Nyuma y’imyaka 10 USA zishakisha Ossama Bin Laden, yaje kwicirwa muri Pakistan mu mwaka wa 2011, yishwe n’ingabo za USA.

Isenyuka rya World Trade Center n’inyubako zari ziyegereye muri 2001, ryagize ingaruka ku bukungu bw’Umujyi wa New York, ndetse byagize ingaruka zigaragara ku isoko ry’isi.

Amakompanyi y’indege yasubitse ingendo mu gihe cy’iminsi iri hagati y’itatu n’itandatu. Byakurikiwe kandi n’ifungwa ry’ibikorwa, kwimura ndetse no gusubika ibikorwa, byose bitewe n’ubwoba bw’ibindi bitero.

Gusukura ahahoze inyubako za World Trade Center byarangiye muri Gicurasi 2002, naho gusana Pentagon byo byasabye umwaka wose. Kongera kubaka World Trade Center byatangiye mu Ugushyingo 2006, yongera gufungurwa mu Ugushyingo 2014.

Hubatswe kandi inzibutso zitandukanye, harimo ‘National Septermber 11 Memorial & Museum’ yubatswe i New York, ‘Pentagon Memorial’ yubatswe i Arlington muri Leta ya Virginia, ndetse na ‘Flight 93 National Memorial’ yubatswe muri Pennsylvania ahaguye indege ya kane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka