Tanzania: Yakubise mushiki we amuziza gutsindwa ku ishuri bimuviramo urupfu

Umunyeshuli witwa Ziada Masumbuko w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa gatanu mu ishuli ribanza rya Shibutwa - Mbogwe mu Ntara ya Geita, yishwe na musaza we amukubise ikintu mu mutwe, nyuma yo gutsindwa ikizamini akazana amanota mabi.

Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Geita, Hendry Mwaibambe yemeje ayo makuru avuga ko icyo gikorwa cyabereye mu Mudugudu wa Shibutwe-Bunigonzi-Mbogwe-Geita.

Asobanura uko byagenze, Komanda Mwaibambe yavuze ko musaza w’uwo munyeshuri uzwi ku mazina ya Viaga Masumbuko ufite imyaka 29, yakubise mushiki we nko kumuhana nyuma y’uko yari yakoze nabi mu kizamini akagitsindwa, uko gukubita uwo mwana cyane ni byo byaje kumuviramo urupfu.

Nk’uko uwo muyobozi wa Polisi mu Ntara ya Geita abivuga, uwo ukurikiranyweho kwica mushiki we, bivugwa ko yahoraga amukubita kenshi iyo yatsindwaga mu ishuri, kandi ko abarimu b’uwo mukobwa bahoraga bamusaba kureka kumukubita nyamara ntabireke.

Komanda wa Polisi, yemeje ko umurambo w’uwo munyeshuri wagaragaragaho ibikomere byinshi ku maboko, ku ntugu no ku maguru, ndetse ko uwo musaza we ubu yamaze gufatwa na Polisi akaba akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka