Tanzania: Yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we

Urukiko rwa Mbeya rwahanishije umuturage witwa Mateso Wilson w’imyaka 34, utuye ahitwa Mjele mu Karere ka Mbeya, igihano cyo’urupfu nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we, yarangiza akamuca bimwe mu bice by’umubiri we ngo ashaka ubukire.

Mateso yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we Zaina Mela, nyuma akamuca amabere ndetse n’amatwi. Ni urubanza rwaciwe n’umucamanza witwa Zawadi Laizer, ruhanisha Mateso igihano cyo kwicwa, rukaba rwasomwe ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, nyuma y’uko urukiko runyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha ku buryo budashidikanywaho.

Mu rubanza, byasobanuwe ko ku itariki 22 Mata 2017, uregwa ari we Mateso Wilson, yakoze icyo gikorwa cyo kwica umugore we afatanyije na bagenzi be babiri, kugira ngo bajyane ibice by’umubiri we ku mupfumu, bityo babone ubukire burambye. Gusa ngo aba bagenzi be babiri bafatanyije muri ubwo bwicanyi bo ntibarafatwa.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwabanje kumva neza impande zombi, ndetse n’inama zatanzwe n’abantu bakuze bamaze igihe mu mwuga w’ubucamanza, mbere y’uko bafata uwo mwanzuro wo guhanisha Mateso kwicwa.

Uregwa (Mateso), ahagarariwe n’umwunganira mu mategeko, witwa Hilda Mbele, yasabye urukiko ko rwagabanyiriza umukiriya we igihano, ariko uruhande rw’ubushinjacyaha rwari ruhagarariwe na Davice Msanga rwasabye ko Mateso yahabwa igihano gikomeye kugira ngo bibe isomo no ku bandi.

Umucamanza yasobanuye ko urukiko ruhanishije Mateso igihano cyo kwicwa, kugira ngo bibere isomo n’abandi baba bafite ibitekerezo byo gushaka ubukire mu buryo butari bwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka