Tanzania: Yakatiwe gufungwa imyaka 60 azira gufata umunyeshuri ku ngufu akanamutera inda
Urukiko rwa Serengeti muri Tanzania, rwahanishije igifungo cy’imyaka 60 muri gereza, umugabo witwa Adamu Matera ufite imyaka 22, utuye ahitwa Remung’orori, nyuma yo guhamwa n’ ibyaha byo gufata ku ngufu no gutera inda umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Ibyo bikubiye mu mwanzuro w’Urukiko wasomwe ku itariki 29 Nyakanga 2021. Ibyaha Matera yahamijwe n’urukiko ngo akaba yarabikoze hagati y’ukwezi kwa Werurwe na Gicurasi 2020, nyuma agezwa mu butabera.
Umucamanza wari uhagarariye iburanisha, Judith Semkiwa, yavuze ko uregwa yahamwe n’ ibyaha bibiri bitandukanye kandi buri cyaha gifite igihano giteganyijwe.
Ku cyaha cya mbere cyo gufata umwana ku ngufu, Matera yahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 muri gereza, ku cyaha cya kabiri cyo gutera inda umwana w’umunyeshuri na cyo gihanishwa igifungo cy’imyaka 30 muri gereza, kandi ibyo bihano byombi ngo bigomba kujyana kuko ibyo byaha byombi byamuhamye.
N’ubwo uwo Matera yahamwe n’ibyo byaha byo gusambanya umwana w’umunyeshuri, ubundi ngo ni umugabo wubatse, ufite abagore babiri.
Ohereza igitekerezo
|