Tanzania: Yahanishijwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana
Muri Tanzania, Urukiko rwa Kwimba, mu Ntara ya Mwanza rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu muri gereza , uwitwa Samwel Anthony w’imyaka 34 y’amavuko, utuye ahitwa Shilima nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 y’amavuko.
Uwo mwanzuro w’urukiko wafashwe ku itariki 20 Ugushyingo 2024, ufashwe na Perezida w’urwo rukiko ari nawe waburanishije urwo rubanza, witwa Ndeko Dastan, akaba yafashe uwo mwanzuro nyuma y’uko urukiko rwumvise abatangabuhamya batanu batandukanye.
Umushinjacyaha muri urwo rubanza witwa Juma Kiparo, yasobanuye ko uwo Samwel Anthony yakoze icyo cyaha ku itariki 16 Ugushyingo 2024, agikoreye aho atuye mu Mudugudu wa Shilima, mu Karere ka Kwimba, mu Ntara ya Mwanza.
Umwana wafashwe ku ngufu, amazina ye yagizwe ibanga, ariko ari mu rukiko yavuze ko yakorewe icyo cyaha, ubwo ubwo yari atumwe na nyina ku iduka hari icyo agiye kugura, maze arimo agaruka ahura n’uwo ukurikiranyweho icyaha cyo kumusambanya , aramukurubana amuryamisha hasi inyuma y’inzu ye, atangira kumukorera ubwo bugome.
Samwel Anthony yagajejwe mu rukiko ku itariki 23 Kanama 2024, asomerwa imyirondoro ye n’ibyo ashinjwa. Anthony ngo yaburanye yemera ko icyo cyaha yagikoze, ariko asaba ko Urukiko rwamugabanyiriza igihano kuko agira indwara yo mu bihaha, kandi akaba afite umuryango atunze ugizwe n’umugore n’abana batanu hari n’umwe ufite ubumuga bw’ingingo, ndetse hakaba hari na murumuna we w’umurwayi asanzwe afasha, bityo gufungwa muri gereza bikaba byatuma asigira umugore we umutwaro uremereye wo kwita kuri uwo muryango wose.
Umushinjacyaha Juma Kiparo, yavuze ko icyaha Anthony yakoze cyo gusambanya umwana, gihanwa n’ingingo ya 130 n’iya 131 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Tanzania.
Umucamanza mukuru Ndeko Dastan,asoma umwanzuro w’urukiko kuri urwo rubanza, yavuze ko Samwel Anthony ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana, akaba agomba gufungwa ubuzima bwe bwose.
Yagize ati,” Uregwa (Anthony), uru rukiko rwaguhamije icyaha cyo gusambanya umwana mutoya w’imyaka 8, kandi ibyo binyuranyije n’amategeko. Ku bw’ibyo, ruguhanishije gufungwa ubuzima bwawe bwose muri Gereza”.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko nyuma yo gusomerwa uwo mwanzuro, Samwel Anthony yahise afatwa n’abapolisi bahita bamujyana muri gereza gutangira igihano cye.
Ohereza igitekerezo
|
Arareba hasi kubera ikimwaro!!! Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions nyinshi z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo: Gufungwa,Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro. Igihano kiruta ibindi byose imana izabaha,nuko abakora ibyo itubuza bose izabima ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi ntibazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.