Tanzania: Yafatanywe ibikapu birimo utunyamasyo 438 yashimuse

Polisi y’ahitwa Bariadi mu Ntara ya Simiyu muri Tanzania yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, (amazina ye ntiyatangajwe), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kuba yari agiye gushimuta utunyamasyo 438 dufite agaciro k’asaga Miliyoni 71 z’Amashiringi ya Tanzania, adutwaye mu bikapu bitatu, nta cyemezo gitangwa na Leta abifitiye.

Ejo ku wa Gatatu tariki 31 Werurwe 2021, nibwo Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Simiyu, Richard Abwao, yatangarije abanyamakuru ko icyo gikorwa cy’uwo rushimusi cyabaye tariki 21 Werurwe 2021 saa munani z’ijoro.

Abwao yagize ati "Uwo muntu yafashwe mu gihe yari ategereje ‘transport’ imugeza mu Mudugudu wa Dutwa muri Bariadi".

Abwao yavuze ko nyuma yo gufata uwo muntu, bamusanganye ibikapu bitatu byose byuzuye utunyamasyo.

Abwao ati "Kugeza ubu turacyamufite kuko hari ibyo tukimubaza, turashaka kumenya aho yari akuye utwo tunyamasyo, tukamenya n’aho yari atujyanye. Turashaka no kumenya abo bakorana bose kuko turabizi ntakora wenyine”.

Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko utwo tunyamasyo polisi yadushyikirije abashinzwe ibijyanye n’umutungo kamere kugira ngo twitabweho, naho uwo wari ugiye kudushimuta akaguma mu maboko ya polisi kuko iperereza rigikomeje, nyuma ryazarangira agashyikirizwa urukiko.

Abwao yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kujya birinda gutunga inyamaswa zo mu gasozi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka