Tanzania: Umuyobozi w’Intara akurikiranyweho gufata ku ngufu umunyeshuri wa Kaminuza
Muri Tanzania, uwayoboraga Intara ya Samiyu yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umunyeshuri. Uwatawe muri yombi ni uwitwa Dr Yahya Nawanda w’imyaka 46 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Mwanza.

Ibyo gufatwa kwa Dr Nawanda byatangajwe mu minsi ishize n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwanza, Mutafungwa Wilbroad, aganira n’itangazamakuru aho muri Mwanza.
Yagize ati “Polisi yafashe Yahya Esmail Nawanda, wayoboraga Intara Samiyu, akekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa wiga kuri Kaminuza, amazina ye ntagomba gutangazwa”.
Uwo Muyobozi wa Polisi yavuze ko icyaha uwo muyobozi akekwaho cyo gufata ku ngufu, yagikoze ku itariki 02 Kamena 2024 mu masaha y’ijoro, ahitwa Rock City Mall mu Karere ka Ilemela.
Komanda Mutafungwa kandi yavuze ko mu gihe uwo Dr Nawanda arimo gukorwaho iperereza abazwa ibibazo, hari n’ibizamini byajyanywe gupimwa muri Laboratwari kugira ngo bimenyekane niba koko icyo cyaha yaragikoze.
Ibyo byose ngo nibirangira dosiye ye izahita ishyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo ajye kwisobanura imbere y’urukiko, kuri icyo cyaha nk’uko uwo Komanda wa Polisi yakomeje abisobanura.
Umunyeshuri wafashwe ku ngufu we, yahise ajyanwa kwa muganga akurikiranwa n’abaganga nyuma y’ubunyamaswa yakorewe, ndetse anafashwa n’abahanga mu by’imitekerereze y’umuntu nk’uko byemejwe n’uwo muyobozi wa Polisi.
Yagize ati “Mbonereho nsabe abantu ntibagatangaze amakuru y’umuntu wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina ngo bayashyire ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo bikomeza kubabaza uwahohotewe. N’ubundi aba yagize ibibazo, rero gukomeza gukwirakwiza amakuru ye, birushaho kumwangiza mu bitekerezo. Gutanga amakuru nk’ayo bigira uburyo bikorwamo, byubahiriza ubumuntu”.
Ohereza igitekerezo
|