Tanzania: Umupadiri yafunzwe akekwaho gusambanya abana

Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika mu Majyaruguru ya Tanzania, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu.

Abana basambanyijwe, ni abanyeshuri bo mu wa gatandatu w’amashuri abanza kugeza mu wa mbere w’ayisumbuye, babaga bagiye kwigira kubatizwa no gukomezwa.

Umwe mu bayobozi ba Kiliziya aho muri Tanzania, Padiri Charles Kitima, yavuze ko Kiliziya izakorana neza n’inzego kugira ngo ukuri kuri ibyo birego kumenyekane.

Yagize ati “Twavuga ko dutegereje ibyo urukiko ruzanzura, ni byo bizaherwaho hafatwa indi myanzuro… ni ngomba ko na we ahabwa uburenganzira bwo kwiregura ku byo ashinjwa, ni icyo gitegerejwe”.

Ati “Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zizakora ibyazo, na Kiliziya izakorana nazo kugira ngo abambuwe uburenganzira bwabo babone ubutabera”.

Aganira n’Ikinyamakuru BBC, Padiri Kitima yavuze ko Kiliziya Gatolika irwanya cyane ibikorwa byo guhohotera abana no kubasambanya, kuko ubundi ngo igomba kuba ahantu hatuje kandi hanogeye abantu bose.

Yagize ati “Twahamya ko iki ari ikibazo cy’ingeso mbi z’umuntu, dufite abapadiri basaga 3000 muri iki gihugu, ariko ugasangamo n’abo bakora ibikorwa bigayitse, ni ko bigenda”.

Padiri Kitima yavuze ko iyo ikibazo nk’icyo kibayeho, giteza ibibazo bikomeye ku bana no ku babyeyi, kuko ubundi iyo abana bagiye muri ibyo byo kwigira kubatizwa no gukomezwa, baba bumva ko basanze umuntu ubarera mu by’umwuka.

Yagize ati “Iyo rero bakorewe ibitandukanye n’ibyo bari biteze, biba intandaro y’umubabaro ukomeye. Twebwe nka Kiliziya tubabazwa cyane n’ingeso mbi z’umuntu umwe umwe, zinyuranya n’icyo ubundi tugomba kubaka, kugira abantu bafite ukwizera guhamye’’.

Padiri Kitima yavuze ko icyo ari ikibazo gihangayikishije ku Isi, kuko abantu basambanya abana bariho, icyo sosiyete yakora, ni ugufatanya mu kubarwanya, gutanga amakuru aho byagaragaye kuko ngo ari ikibazo kiriho.

Yagize ati “Uretse iki kibazo ari icyaha imbere y’Imana ishobora byose, kinagira ingaruka zikomeye ku bana, ni yo mpamvu ari ngombwa cyane kugifatira ingamba mu rwego rw’amategeko mu gihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka