Tanzania: Polisi yafashe abariye inyama z’ihene banywa n’inzoga igihugu cyunamiye Magufuli

Inkuru yacicikanye mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Polisi ya Tanzania yafashe abo bantu bantu kuko bifatwa nk’aho basuzuguye urupfu rw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, John Pombe Magufuli, bakajya mu bisa n’imyidagaduro kandi igihugu cyose kiri mu cyunamo.

Abo bantu bane police yabafatiye ku muhanda w’ahitwa Mwanjelwa ku wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, barimo barya inyama z’ihene ndetse banywa inzoga gakondo bikoreye, nk’uko umuyobozi wa polisi mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’ahitwa Mbeya, Ulrich Matei, yabibwiye abanyamakuru bo muri icyo gihugu.

Matei yavuze ko bibabaje kubona abantu bamwe bitwara batyo mu gihe igihugu cyose kiri mu cyunamo.

Yagize ati “Igihugu cyose kiri mu cyunamo kubera Perezida wacu twakundaga John Magufuli, ariko muri iki gihe twabonye raporo ivuga ko hari abantu bane bariho bagaragara basuzuguye ibi byago”.

Ati “Ibyo bakoze bigaragaza ko bashaka guteza imvururu no guhungabanya umutekano muri ako gace. Ubu twabafashe mu gihe turimo gukora iperereza, mu gihe tuzaba turangije kwegeranya ibimenyetso byose, tuzabashyikiriza urukiko”.

Perezida Magufuli yapfuye ku itariki 17 Werurwe 2021, ashyingurwa ku itariki 26 Werurwe 2021. Hagati aho ariko, Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko hagomba kuba icyunamo cy’iminsi 21 uhereye igihe Perezida Magufuli yapfiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka