Tanzania: Perezida Suluhu yemejwe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye ryemeje Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.

Perezida Suluhu yemejwe nk'umukandida mu matora y'Umukuru w'igihugu
Perezida Suluhu yemejwe nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’igihugu

Icyo cyemezo cyafashwe n’inama nkuru ya CCM, icyo kikaba ari ntakuko muri iryo shyaka, cyane cyane mu bijyanye no kugena ugomba kurihagararira mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Ishyaka rya CCM kandi ryagennye Dr Hussein Mwinyi, kuziyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu mu birwa bya Zanzibar.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe, kandi no mu nama itari iteganyijwe gufatirwamo icyo cyemezo, kuko kitari kiri ku murongo w’ibyigwa, kuko iyo nama yarimo yiga ku kwemeza izina ry’uwungirije umuyobozi mukuru wa CCM, aho hemejwe umunyapolitiki Stephen Wasira, kujya kuri uwo mwanya wa Visi Perezida w’Ishyaka.

Ku Cyumweru tariki 19 Mutama 2025, nibwo intumwa z’iryo shyaka zarimo zitanga ibitekerezo ku bijyanye no gushyira mu bikorwa itegeko rigenga amatora rya CCM, zasabye abagize iyo nama nkuru ya CCM kwemeza Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Hussein Mwinyi, kugira ngo babe ari bo baziyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu ataha, kuko bitwaye neza mu kuzamura iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, nk’umwe mu nararibonye za CCM, Jakaya Kikwete wigeze kuba Perezida wa Tanzania, yashimangiye ko CCM ifite ububasha bwo kwihitiramo igihe icyo ari cyo cyose, uzayihagararira mu matora ataha.

Yagize ati "Ibi biri mu bubasha bwacu, gufata icyemezo igihe icyo ari cyo cyose, nk’urugero, bagenzi bacu (ba Swapo) muri Namibia bari mu matora yo kwemeza uwuzayihagararira mu matora, mu gihe hagisigaye umwaka wose ngo amatora abe. Ubu dushobora gufata icyemezo”.

Ati "Ikintu nyamukuru ni uko iyo ngingo ifashwe, maze tubone impanuro z’amategeko kugira ngo zihure n’imyiteguro ya komisiyo y’igihugu ishinzwe gutegura no guhagarikira amatora".

Perezida Samia kandi yagennye umunyamabanga mukuru wa CCM, Emmanuel Nchimbi, kuzitoza hamwe na we nk’icyegera cye muri ayo matora.

Impamvu hatowe undi uzitozanya na Perezida Samia, ni uko Visi Perezida uhari muri iki gihe, Philip Mpango ngo yamusabye kuruhuka kandi arabimwemerera, ari cyo gituma yahisemwo Emmanuel Nchimbi, ngo abe ari we uziyayamamazanya na we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka