Tanzania: Perezida Samia Suluhu Hassan yamaganye iyicwa ry’utavuga rumwe na we

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umuyoboke mukuru w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, washimuswe, agakubitwa bikomeye ndetse akanemenwa aside mu isura.

Perezida Samia Suluhu Hassan yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry'umunyamuryango wa Chadema Mohamed Ali Kibao
Perezida Samia Suluhu Hassan yategetse ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry’umunyamuryango wa Chadema Mohamed Ali Kibao

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Mohamed Ali Kibao w’imyaka 69, yavanwe muri bisi ya rusange ku gahato ajyanwa n’abantu bikekwa ko ari abashinzwe umutekano ubwo yavaga mu mujyi wa Dar es Salaam, yerekeza iwe mu mujyi wa Tanga.

Umurambo we bawusanze mu mugezi wa Ununio mu karere ka Dar es Salaam, nk’uko itangazamakuru ryaho ryabyanditse.

Umurambo wa nyakwigendera Kibao bawusuzumye basanga yarakubiswe cyane banamusuka aside mu isura nk’uko umuyobozi wa Chadema Freeman Mbowe yabitangarije AFP.

Perezida Samia mu butumwa yanditse kuri X, yamaganye ubwo bwicanyi bwuzuye ubugome, ategeka ko hakorwa iperereza ryihuse.

Yakomeje avuga ko Tanzania ari igihugu kirangwa no kwishyira ukizana, kandi ko buri muturage wese afite uburenganzira bwo kubaho.

Iyicwa rya Mohamed Ali Kibao ribaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania bavuga ko ibikorwa byo guhutaza abanyapolitike bikomeje kwiyongera.

Kibao yigeze kuba mu mutwe wa gisirikare ushinzwe ubutasi, yari umuyoboke w’ishyaka Chadema kuba mu 2008. Kumushyingura ni kuri uyu wa mbere mu karere ka Darigube mu mujyi wa Tanga.

Mohamed Ali Kibao yahoze ari umusirikare mukuru mu bashinzwe ubutasi. Ni umuyoboke wa Chadema kuva mu 2008
Mohamed Ali Kibao yahoze ari umusirikare mukuru mu bashinzwe ubutasi. Ni umuyoboke wa Chadema kuva mu 2008

Iyicwa rye ryateje impagarara muri Tanzania, aho benshi barimo gusaba guverinoma kugira icyo ikora ku ishimutwa n’iyicwa ry’abantu ku maherere.

Mu kwezi gushize, abayobozi bakuru ba Chadema, Mr Mbowe na Tundu Lissu umwungirije, nabo batawe muri yombi ubwo bari bagiye gukoresha inama y’urubyiruko, ariko police yahise ibabuza, ivuga ko inama yari igamije guteza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka