Tanzania: Leta irashinjwa gukorera iyicarubozo impunzi z’Abarundi

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Muri raporo nshya, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu uvuga ko abapolisi n’abakozi bashinzwe iperereza bo muri Tanzania bakoze ibikorwa byo gushimuta, guhohotera, gukora iyica rubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko Abarundi 11, ibikorwa byakozwe mu gihe cy’ibyumweru byinshi bigakorerwa kuri sitasiyo ya polisi i Kibondo, mu Karere ka Kigoma.

Raporo ivuga ko abayobozi ba Tanzania basubije ku gahato mu Burundi umunani muri izo mpunzi , aho bagezeyo bagafungwa nta cyaha, mu gihe batatu barekuriwe muri Tanzania.

HRW yavuze ko izindi mpunzi zirindwi harimo n’abasabaga ubuhungiro batawe muri yombi ku gahato abandi baburiwe irengero kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020.

Abagenzuzi ba HRW bagize bati “Guverinoma ya Tanzania igomba gukora byihutirwa kandi itabogamye ku birego bivugwa ko Abarundi bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo, kandi bashyikirizwa abayobozi b’Abarundi mu buryo butemewe n’amategeko, bityo buri muyobozi wakoze ibi barifuzako yabiryozwa”.

Abarenga ibihumbi by’Abarundi 150,000 baba mu nkambi za Tanzania, benshi muri bo bahunze urugomo n’imyivumbagatanyo yo mu Burundi nyuma y’icyemezo cy’uwari Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana, yafashe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri 2015.

HRW ivuga ko nta gisubizo cyatanzwe n’abayobozi ba Tanzania nyuma yo kohereza amabaruwa asaba ibisubizo ku iperereza kuri ibi birego byo gukorera ihohoterwa ku mpunzi z’Abarundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka