Tanzania: Indwara itaramenyekana yishe abantu batanu

Inzego z’ubuzima za Tanzania zikomeje ubushakashatsi ku ndwara itaramenyekana, imaze guhitana abantu 5 abandi bakaba bari mu bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima ya Tanzania yavuze ko abafashwe n’iyo ndwara bagira ibimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kuruka, kuva amaraso ahantu hatandukanye ku mubiri, ndetse n’impyiko zabo zikananirwa gukora, nk’uko byatangajwe na BBC.

Iyo ndwara imaze gutera izo mpfu, kandi ikaba itaramenyekana neza kuko ubushakashatsi kuri yo bukomeje, yagaragaye bwa mbere mu Ntara ya Kagera mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kagera, bwasabye abaturage gutuza, mu gihe ibisubizo by’ibizamini byagiye gupimwa muri Laboratwari bitaraza.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga, bo bakomeje kujya impaka ku ndwara yaba yateje izo mfu, bibaza iyo ari yo.

Gusa uwo mutuzo usabwa ku baturage ba Tanzania, ni na wo ugomba kuranga Abanyarwanda cyane cyane abaturiye umupaka wa Tanzania, kuko inzego z’ubuzima z’u Rwanda ngo ntizijya zituza mu gihe cyose humvikanye amakuru yerekeye indwara cyangwa icyorezo runaka cyadutse mu gihugu runaka haba hafi cyangwa kure y’u Rwanda, kuko icyorezo ari ikintu gikwira ku buryo bwihuse nk’uko Dr Nkeshimana Menelas yabisobanuye aganira Kigali Today, ubwo hari hadutse uburwayi budasanzwe muri Equatorial Guinea.

Dr Nkeshimana, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu ahantu runaka, batajya batuza mu gihe bataramenya ibisubizo by’ibizamini byoherejwe muri Laboratwari, kugira ngo bamenye niba nta kibazo gihari, cyangwa se niba hari ikibazo gisaba ingamba zo guhangana nacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA IZATURINDE ICYOCYOREZO KANDI NATWE TUZAGERAGEZA KUCYIRINDA NA KOVID TWARAYITSINZE

HARERIMANA VENUSTE yanditse ku itariki ya: 23-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka