Tanzania: Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 7 muri 14 bari baburimo

Inzego zishinzwe ubutabazi n’izishinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Katavi, muri Tanzania ziri mu bikorwa byo gushakisha imirambo y’abantu batandatu muri barindwi baguye mu mpanuka y’ubwato nyuma yo gusaduka bukinjiramo amazi bukiyubika ku bantu 14 bari baburimo n’imifuka minini 10 y’umuceri udatonoye.

Kugeza ubu abantu 6 muri 7 barohamye ntibaraboneka
Kugeza ubu abantu 6 muri 7 barohamye ntibaraboneka

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024, ariko burinda bucya habonetse umurambo umwe gusa, ndetse ibikorwa byo gushakisha imirambo ya ba nyakwigendera batandatu bikaba byakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024.

Muri iyo Ntara ya Katavi, abantu benshi basigaye bakoresha ubwato cyane cyane bw’ingashyi, kubera ko imvura nyinshi ivanze n’imyuzure imaze iminsi igwa muri Tanzania n’ahandi henshi mu Karere, yangije ibikorwa byinshi birimo n’imihanda.

Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe ubutabazi Lilian Wanna yatangaje ko mu bantu 14 bari bari muri ubwo bwato bwarohamye, bashoboye kurokoramo abantu 7 bakiri bazima.

Yagize ati, ”Mu gitondo twagize amahirwe yo kubona umurambo umwe, indi mirambo itandatu iracyashakishwa."

Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushakisha iyo mirambo bikomeje, ariko hakaba hari ikibazo kimwe cyo kuba, aho iyo mpanuka yabereye, ari agace kabamo ingona n’imvubu.

Guverineri w’Intara ya Katavi, Mwanamvua Mrindoko yavuze ko yasabye ubuyobozi bwo muri ako gace gukurikirana bakamenya aho amazi yuzura muri ako gace aturuka.

Yagize ati, ”Iyo tuvuze ngo hano hantu ntihabereye ubuzima bw’abantu, mujye mutwumva kandi mwitwararike kugira ngo mwirinde impfu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka