Tanzania: Imodoka y’umudepite yafatiwe mu bikorwa byinjiza rwihishwa abimukira b’Abanya-Ethiopia

Muri Tanzania, imodoka y’umudepite yafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza mu gihugu abimukira b’Abanya-Ethiopia binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bamwe muri abo bimukira baturuka muri Ethiopia, ngo bafatiwe imbere ya Hoteli bacumbikiwemo ahitwa i Moshi muri Kilimanjaro, mu gihe abandi barindwi bafatiwe muri iyo modoka y’umudepite yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8, nayo yasanzwe muri iyo Hoteli nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Mwananchi.

Mu gihe iyo modoka yafatwaga, uwo mudepite we ngo ntiyari ayirimo nk’uko byemejwe n’uhagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Ntara ya Kilimanjaro, Fakih Nyakunga, wahamije ko abo bimukira bafashwe n’ubwo hari iperereza rikirimo gukorwa kuri bo.

Yagize ati, “Ni byo koko abo bimukira bafashwe hifashishijwe camera zishinzwe umutekano (CCTV) muri iyo hoteli, hiyongeraho n’amakuru Polisi yari ifite, kuko byatumye imodoka bayigota bayifata batabonye umwanya wo kuyisohokamo”.

“Kuko bakurikiranye inzira z’umushoferi wari utwaye iyo modoka, kugeza ageze kuri Hoteli, abanza guparika ajya kugura ikarita yo guhamagara, agarutse asanga Abapolisi bamaze kugera ku modoka.

Gusa uwo mushoferi ngo yirutse aracika, biza kumenyekana ko ibaruye ku Mudepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania utaratangajwe amazina”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka