Tanzania: Igihunyira n’inkende byakerereje gariyamoshi amasaha abiri

Muri Tanzaniya igihunyira n’inkende byabaye intandaro yakerereje urugendo rwa gariyamoshi amasaha abiri yose kubera ikibazo cy’amashanyarazi cyatewe n’izo nyamaswa hagati ya sitasiyo ya Kilosa na Kidete mu Ntara ya Morogoro.

Igihunyira n'inkende byakereje gariyamoshi amasaha abiri yose muri Tanzaniya
Igihunyira n’inkende byakereje gariyamoshi amasaha abiri yose muri Tanzaniya

Gariyamoshi ya Sosiyete mpuzamahanga ya (SGR) yavaga i Dar es Salaam yerekeza mu Mujyi wa Dodoma, byabaye ngombwa ko ihagarara amasaha abiri yose bitewe n’icyo kibazo cy’amashanyarazi cyagize ingaruka ku rugendo rw’iyo gari ya moshi.

Mu itangazo ryasohowe n’ihuriro rya za Gari ya moshi muri Tanzania, mu rwego rwo gusaba imbabazi abagenzi bakererewe urugendo, rigira riti, “Amakuru twabanje kubona ni uko icyo kibazo cy’umuriro cyatewe n’inyamaswa zirimo inkende ndetse n’igihunyira, mu gihe zikoze ku nsinga z’amashanyarazi zinyuzwa hejuru ya gariyamoshi (Overhead catenary system)”.

Iyo sosiyete ya TRC yavuze ko ikibazo cyakemutse mu ma saa sita z’ijoro, bituma gariyamoshi ishobora gukomeza urugendo rwayo igera mu Mujyi wa Dodoma saa munani z’ijoro zo ku itariki ya 31 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa aho muri Tanzania.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka X bagize icyo bavuga kuri icyo kibazo, bamwe batangaje ko bitumvikana ukuntu umuriro wacokojwe n’izo nyamaswa wabujije gariyamoshi kugenda, kandi bisanzwe bivugwa ko gariyamoshi yigiramo ubushobozi bwo kubika umuriro mwinshi yakoresha mu gihe cy’amasaha runaka n’ubwo haba habayeho ikibazo cy’amashanyarazi.

Uwitwa Influencer JR yagize ati, “Kandi se ntimwavuze ko gariyamoshi ifite ubushobozi bwo kubika umuriro mwinshi yakoresha mu gihe cy’amasaha runaka nubwo haba habaye ikibazo cy’amashanyarazi?".

Undi witwa Joel Ntile, yagize ati, “Yewe biratangaje rwose, iki kibazo giteye impungenge, umuntu abona bizafata imyaka 100 ngo ibintu bitungane ntihazongere kubaho ikibazo nk’iki”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese mwazatubariza umushinga wagariyamoshi mu Rwanda aho ujyeze murakoze

ISHIMWE CLAUDE yanditse ku itariki ya: 1-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka