Tanzania: Gufuha mu rushako byatumye bane bagize umuryango bapfa

Muri Tanzania abantu bane bo mu muryango umwe, b’ahitwa Kibumbe-Kiwira, mu Karere ka Rungwe basanzwe mu nzu bapfuye, aho bikekwa ko hari uwishe abandi na we akanywa umuti wica udokoko mu myaka, bikavugwa ko umugabo n’umugore bahoraga mu ntonganya kubera gufuha.

Abapfuye ni umugabo n’umugore we ndetse n’abana babo babiri, iby’urupfu rwabo bikaba byamenyekanye biturutse ku munuko ukabije wasohokaga mu nzu babagamo.

Ibyo byatangajwe ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, bivuzwe na musaza wa nyakwigendera witwa George Mjaka, utuye ahitwa Mbeya, aho yavuze ko umuryango wose wa Adam Mtambo warimbutse, mu gihe iperereza ku cyateye urwo rupfu ryo rigikomeje. Yavuze ko mushiki we ndetse n’umugabo we, bombi bigishaga ku ishuri ribanza rya Ikuti.

Yagize ati “Mushiki wanjye Furtunata n’umugabo we ndetse n’abana babo babiri twasanze bapfuye. Twinjira mu nzu twasanze imihoro hasi, inyundo, nyuma tubona n’imiti yica udukoko mu myaka n’igikombe ndetse n’ikiyiko”.

Ati "Mbere twari twaje, twumva hari umwuka unuka usohoka mu nzu, nuko nyuma yo kubiherwa uruhushya na Polisi twica urugi”.

Umuyobozi w’aho i Kibumbe, Ulimboka Mwakyenja yavuze ko ubwicanyi bukomeje kuba muri ako gace bukabije, ku buryo Leta igomba kugira icyo ikora.

Yagize ati “Ndasaba Leta ko itarambirwa, ahubwo igakomeza kwigisha ahantu hose, harimo no mu nsengero.”

Ati “Kwiyambura ubuzima ni ikintu gikomeye, ariko umuntu kwiyahura akica n’umuryango we, ntibisinzwe. Leta yakora ubushakashatsi, kugira ngo haboneke uburyo bwo kurwanya iki kibazo gikomeye. Abantu bagira uko bakemura ibibazo, ariko umwanzuro nk’uyu ntabwo ukwiye. Uyu yishe abana, abaziranenge, abamalayika b’Imana, ibi birababaza cyane.”

Bamwe mu baturanyi b’uwo muryango ndetse na musaza wa nyakwigendera, bavuze ko bahoranaga intambara mu rushako rwabo, akenshi ibyo ngo bigaterwa n’ikintu cyo gufuha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka