Tanzania: Freeman uyobora Chadema yafunguwe
Leta ya Tanzaniya yarekuye Freeman Mbowe uyobora Chadema, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, nyuma y’uko abashinjacyaha bahagaritse ibirego bamureze mu mwaka ushize, nk’uko ishyaka rye ryabivuze ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022.

Freeman Mbowe ubwo yatabwaga muri yombi yari kumwe n’abandi 12 b’abayoboke b’ishyaka rye, bafashwe mu gihe biteguraga guhura nk’abagize iryo shyaka kugira ngo basabe ko habaho ivugurura ry’Itegeko Nshinga.
Uwo mugabo yagaragaye imbere y’Urukiko na bagenzi be, bakaba bari bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, hari ku itariki 26 Nyakanga 2021, ariko itabwa muri yombi ry’abo bikavugwa ko ari politiki yari ibyihishe inyuma.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuze ko irekurwa rye, risa nk’aho ari ikimenyetso cy’uko Leta yaba igiye guha uburenganzira bwo gukora bisesuye abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho.
Umucamanza ntiyigeze atangaza impamvu icyo kirego cyahagaritswe, nk’uko BBC yabitangaje.
Umunyamakuru wa BBC muri Tanzaniya yavuze ko hanze y’Urukiko hari hari abantu benshi, ubwo uwo mwanzuro wo kurekura Freeman Mbowe watangazwaga.
Ambasaderi wa Amerika muri Tanzaniya, Donald Wright, abinyujije kuri Twitter yahaye ikaze Freeman kuba arekuwe, ndetse yongeraho ko icyo ari igihe cyo guhindura urupapuro hakibandwa ku hazaza ha Tanzaniya.
Freeman Mbowe w’imyaka 60 ni umuyobozi w’ishyaka Chadema rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya.
Ohereza igitekerezo
|