Tanzania: Babashije kuzimya inkongi yari yibasiye Kilimanjaro

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, abayobozi ba Tanzania batangaje ko igice kinini cyari cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku musozi wa Kilimanjaro, muremure muri Afurika ukunze gukurura ba mukerarugendo bakunda kuwuzamuka, ubu ngo. Babashije kukizimya.

Inkongi ngo yatangiye ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022, hafi y’ahitwa kuri ‘site’ ya Karanga ikunze gukoreshwa n’abakerarugendo burira Kilimanjaro.

Eliamani Sedoyeka, Umuyobozi muri Minisitiri ishinzwe umutungo kamere n’ubukerarugendo muri Tanzania, yagize ati, “Twashoboye kuzimya inkongi ku gice kinini cyari cyafashwe n’umuriro n’ubwo hari ahakiri imyotsi”.

Kugeza ubu, ngo ntabwo abayobozi b’aho muri Tanzania barashobora kumenya icyateye iyo nkongi, ariko kandi ngo si ubwa mbere uwo musozi uhiye kuko no mu 2020, nabwo wafashwe n’inkongi hashya ubuso bugera kuri Kilometero kare 95 (37 sq miles).

Inkongi y’umuriro ngo yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu masaha y’umugoroba, ikwirakwizwa cyane n’umuyaga ukomeye wahuhaga mu masaha y’ijoro, nk’uko byatangajwe n’abayobozi bo muri ako gace.

Kubera inkongi ikomeye ndetse n’imyotsi myinshi, ngo indege itwaye abaje kureba uko ikibazo kimeze, baturutse mu Kigo gishinzwe ibya za pariki aho muri Tanzania (Tanzania National Parks Authority) yabuze aho igwa, kugira ngo bamenye uko ubutabazi bwo kuzimya bwakorwa.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga uko ibimera bitandukanye byo kuri uwo musozi bikongorwa n’umuriro, ari na ko imyotsi yiyongera mu kirere, nyuma abantu bagera muri 300 barimo Polisi, abashinzwe kurwanya inkongi, abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi bakora mu bukerarugendo, bahuriye ahari hibasiwe bakora uko bashoboye ngo bazimye nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Pariki.

Impamvu nyayo yateje inkongi ntiramenyekana, ariko Sedoyeka yavuze ko ishobora kuba yaratewe n’umuntu wari waje kurira uwo musozi, cyangwa se abantu bahakura ubuki kuko nabo bakoresha umuriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka