Tanzania: Amatangazo yamamaza anyura kuri Interineti agiye kujya asoreshwa

Guverinoma ya Tanzania irashaka gutangiza gahunda yo gukurikirana no gusoresha amatangazo yamamaza anyura kuri Interineti, harimo amatangazo yamamaza iby’ubucuruzi ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu baba bazwi cyane mu gukoresha izo mbuga (digital influencers), ndetse n’ubucuruzi bwose bukorerwa kuri Interineti muri icyo gihugu busoreshwe.

Ibyo ni ibyatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi rya Leta muri Tanzania, Mwigulu Nchemba, ubwo yagezaga ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Dodoma.

Yavuze ko kubera ukuntu ikoranabuhanga rikomeje gukura, ku Isi harimo kubaho impinduka zikomeye cyane zijyanye n’uburyo bwo kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi, aho ubu usanga amatangazo menshi yo kwamamaza anyuzwa kuri Interineti(online advertisement) , cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, Twitter na za Blogs zinyuranye.

Minisitiri Mwigulu Nchemba yagize ati, “Ku bufatanye n’urwego rw’abikorera, Leta irashaka gutangiza gahunda yo gukurikirana no kumenya ko imisoro ya Leta yishyuwe ku gihe. Iyo misoro irareba n’amatangazo yo kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi anyuzwa kuri Interineti bikozwe n’abantu bakunze kwitwa (digital influencers) n’ubucuruzi bwose bukorerwa kuri Interineti mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka