Tanzania: Abarobyi 550 barohamye

Muri Tanzania haravugwa inkubi y’umuyaga yateje impanuka mu Kiyaga cya Rukwa, mu Karere ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa, abarobyi 550 bararohama, abagera kuri 540 muri bo baratabarwa, ariko 10 baburirwa irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.

Abarobyi 550 barohamye kubera inkubi y'umuyaga
Abarobyi 550 barohamye kubera inkubi y’umuyaga

Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko iyo mpanuka yabaye ku itariki 23 Mutarama 2025, inzego zitandukanye zihita zitangira ibikorwa by’ubutabazi, abenshi mu bari barohamye barohorwa bakiri bazima, ariko hagira n’ababurirwa irengero.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Tanzania, Innocent Bashungwa na Minisitiri ushinzwe ubworozi bw’amatungo n’uburobyi, Dr Ashatu Kijaji, hamwe na Komiseri Jenerali ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro John Masunga, bahise bihutira kugera kuri icyo kiyaga cyabereyemo iyo mponuka, kugira ngo barebe uko ibikorwa by’ubutabazi birimo gukorwa.

Asobanura iby’iyo mpanuka yatewe n’inkubi y’umuyaga, Umuyobozi w’Akarere ka Sumbawanga, DC Nyakia Chirukile, yavuze ko impanuka ikimara kuba, ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo barobyi. Yasabye abaturage gukomeza gufasha mu bikorwa byo gushakisha abataraboneka.

Umwe mu baturage baturiye icyo Kiyaga, witwa Edson Juakali, yavuze ko muri iyo mpanuka yaburiyemo muramu we, maze asaba abakora ibikorwa by’ubutabazi barimo bashakisha mu mazi kongera imbaraga, bakareba ko bamubona akiri muzima.

Minisitiri Ashatu Kijaji, yashimiye cyane ubwitange bw’abaturage bahise batabara bwangu bafatanyije n’izindi nzego, abasaba no gukurikirana bakamenya niba hari abandi barobyi bari bari muri ayo mazi ariko batazwi, kuko batanditse muri za Koperative cyangwa se za kompanyi zihuriza hamwe abarobyi.

Abayobozi muri Minisiteri zitandukanye bahise bagera aho impanuka yabereye
Abayobozi muri Minisiteri zitandukanye bahise bagera aho impanuka yabereye

Atanga ubutumwa bwo guhumuriza abahuye n’iyo mpanuka, Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu cya Tanzania, Innocent Bashungwa, yavuze ko Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, akimara kumenya amakuru y’iyo mpanuka, yahise yohereza indege ya kajugujugu ya gisirikare, izanye n’abakora iby’ubutabazi bazobereye mu byo kwibira munsi y’amazi, ndetse n’ibikoresho bikomeye, kugira ngo hongerwe ingufu zo gukora ibikorwa by’ubutabazi ku buryo bwihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka