Tanzania: Abantu 10 baguye mu mpanuka y’imodoka y’ishuri

Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, imodoka y’ishuri ryitwa ‘King David’ riherereye mu gace ka Mtwara muri Tanzania, yakoze impanuka ihitana abanyeshuri 8, umushoferi wari uyitwaye wari uzwi ku izina rya Hassan w’imyaka hagati ya 54-60 ndetse n’undi muntu ukurikirana abana mu modoka, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Polisi ikorera aho Mtwara, ACP Nicodemus Katembo, yavuze ko hanakomeretse abantu 19, impanuka y’iyo imodoka ngo ikaba ishobora kuba yatewe no kubura feri, igahita igwa mu cyobo.

Imirambo y’abaguye muri iyo mpanuka yahise ijyanwa mu bitaro by’ahitwa Ligula, ndetse n’abakomeretse bakaba bakirimo kuvurirwa muri ibyo bitaro.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, yihanganishije imiryango yagize ibyago.

Yagize ati ’’Nababajwe cyane n’urupfu rw’abanyeshuri 8 b’ishuri ribanza rya ‘King David’, n’abandi bantu bakuru babiri, urwo rupfu rukaba rwabeye ahitwa Mtwara, nyuma y’uko imodoka iguye mu cyobo. Ndihanganisha ababuze ababo, Umuyobozi w’Intara n’umuryango. Imana yakire ba nyakwigendera, kandi ikize abakomeretse.’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka