Tanzania: Abakobwa babyariye iwabo bemerewe gusubira mu ishuri

Abakobwa babyariye iwabo muri Tanzania basubiye mu ishuri n’abana babo, nyuma y’aho hashyizweho itegeko rishya risimbura iryari risanzwe, ryabuzaga abakobwa batwaye inda zitifujwe gukomeza kwiga.

Umwe muri abo bakobwa waganiriye na BBC, Esnath Gideon, avuga ko n’ubwo adafite uwo asigira umwana, abarimu bamwereye kujya yiga ari kumwe n’uruhinja rwe rw’amezi ane.

Uwo mukobwa w’imyaka 19 watewe inda yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yari yaratakaje icyizere cy’ejo hazaza, ariko ubu avuga ko anejejwe n’uko inzozi ze zo kuzaba umucamanza azazigeraho.

Icyo cyemezo kije nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan, ahinduye itegeko ryari ryarashyizweho na John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, ryabuzaga abakobwa batwite n’ababyaye gukomeza kwiga.

Abakowa batwite barenga 1,500 birukanywe mu ishure mu Karere ka Mbeya, abagera kuri 240 muri bo bamaze gusubira kwiga, bakaba barashyiriweho gahunda yihariye yo kwiga mu gihe gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka