Tanzania: Abadepite ntibavuga rumwe ku itegeko rirebana n’uburozi

Mu gihe bamwe bavuga ko itegeko rigena ibyerekeye uburozi n’imyuka itagaragara ridakenewe, muri iki gihe Isi igezemo cya Siyansi na Tekinoloji, abandi bavugaga ko iryo tegeko rikwiye kugumaho kuko rikumira imyizerere ijyanye n’iby’imihango ya gipagani n’ibyo yangiza.

Bamwe mu Badepite bavuze ko mu myaka ya vuba aha, umubare w’abashinjwe n’abaturage bagenzi babo uburozi wazamutse cyane.

Urugero ngo ni nko muri Werurwe 2022, aho abagore batatu bishwe batwitswe ahitwa i Kisharita muri Iramba, mu Ntara ya Singida, nyuma y’uko bashinjwe kwica mugenzi wabo Agnes Msengil, bakoresheje uburozi.

Amezi abiri mbere y’uko abo bagore bicwa, nabwo mu gace ka Mtisi, umuturage witwa Nshimbo yishwe n’abaturage bamushinja kuba yakubitishije inkuba mugenzi wabo, witwaga Angelina Revocati .

Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu aho muri Tanzania, igaragaza ko abantu 3,180 bishwe hagati y’umwaka wa 2012-2021 kubera ibintu bijyanye n’uburozi. Ibyo ngo bivuze ko buri kwezi abantu 31 bicwa muri Tanzinia, biturutse ku bantu bafite imyizerere ya gipagani, bakanayikurikiza.

Iby’abicwa bashinjwa ko baroga, ngo bibera mu bice bitandukanye bya Tanzania, kandi hari itegeko ririho ribihana, ku buryo riteganya n’igihano cyo gufungwa muri gereza.

Mu gihe cya vuba aha, urukiko rukuru, rwahanishije igifungo cy’imyaka itanu uwitwa Severini Charles, utuye ahitwa Njombe, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuroga umwana w’umwe mu bavandimwe be.

Kimwe mu bibazo abantu bibajije ni ukuvuga ngo, mbese Tanzania igira itegeko ryerekeye ibyo kuroga? Niba rihari ubwo Guverinoma yemera ibijyanye n’amarozi? Ubwo se gihamya zijyanye n’amarozi zitangwa zite? Ukuri ni uko Tanzania ifite itegeko rigena ibijyanye n’uburozi n’ubupfumu (Witchcraft Act).

Gusa ngo iryo tegeko rigena iby’uburozi n’ubupfumu, ryashyizweho mu gihe cy’ubukoloni nyuma yo gusanga sosiyete nyinshi z’Abanyafurika zizera iby’ingufu z’uburozi, banazikoresha mu kurwanya abo bakoloni.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe uburenganzira bwa muntu, Fulgence Massawe yavuze ko Tanzania itagikeneye iryo tegeko rigena ibijyanye n’uburozi.

Yagize ati “Iri ni itegeko rijyanye n’ibyiyumviro ntirikenewe. Ntirikenewe nta n’ubwo dukwiye kurigira mu Isi irimo siyansi na tekinoloji nk’iyo tugezemo”.

Itegeko rigenga ibyerekeye uburozi ni rimwe mu mategeko 40, Intumwa ya Perezida wa Tanzania iyobowe n’Umucamanza Francis Nyalali, yavuze ko rikwiye gusibwa.

Nyalali yagize ati “Iryo tegeko ni irya cyera igihe cy’abakoloni, none n’ubu riracyahari, ntacyo risobanuye rigomba kuvaho.”

Iyo mvugo ya Nyalali yamaganiwe kure n’intumwa ihagarariye ibijyanye no guhindura itegeko nshinga, avuga ko kuba iryo tegeko rihari ari ibintu by’ingenzi cyane, kuko rifasha mu guhana ibyaha byakozwe hagendewe ku myezere izamo ibyo kuroga.

Uwigeze kuba Perezida w’urugaga rw’abanyamategeko muri Tanganyika (TLS), Francis Stolla yavuze ko iryo tegeko rikenewe kugira ngo rikumire ubwiyongere bw’abafite imyizerere ijyana n’amarozi.

Yavuze ko hari abantu benshi bizera iby’uburozi, kuko ngo no kwicwa kw’abantu bavukanye ibibazo by’uruhu (ubumuga bw’uruhu), byiyongereye bitewe n’abizera ko ibice by’imibiri yabo byakoreshwa mu bijyanye no kuroga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka