Sudani yanze ubusabe bwo kwakira Ingabo za Loni
Sudani yanze ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kohereza ingabo zawo zitagira aho zibogamiye mu butumwa bwo kurinda umutekano w’abasivili bakuwe mu byabo n’intambara.
Ni intambara imaze umwaka urenga ihanganishije Ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho.
Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023 imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi iteza ibibazo birimo n’inzara yugarije abaturage ndetse abarenga miliyoni icumi bavanwa mu byabo.
Itsinda ry’impuguke z’abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye ryoherejwe muri Sudani ryatangaje ku wa gatanu ko muri iki gihugu bahabonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi zishyamiranye.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwita ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Bahise basaba ko nta kuzuyaza Umuryango w’Abibumnye ukwiriye kohereza umutwe w’ingabo z’itagira aho zibogamiye ugahabwa inshingano zo kurinda abasivili.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani iyobowe na leta ya Generali Abdel Fattah al-Burhan, yasohoye itangazo ku wa Gatandatu rivuga ko guverinoma ya Sudani yanze bidasubirwaho ibyasabwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye.
Iryo tangazo ryise komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye ’Urwego rwa politiki kandi rutemewe n’amategeko’ rivuga ko ibyasabwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ’bitandukanye n’inshingano zawo’.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani ivuga kandi ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye ikwiriye gushyigikira imbaraga z’Igihugu aho kuzana urundi ruhande mu kibazo gihari.
Iyi Minisiteri yamaganye kandi ubusabe bw’iri tsinda ry’impuguke zisaba ko Sudani yakomenyirizwa kugura intwaro.
Impuguke za Loni zavuze ko abasivili bagera kuri miliyoni umunani muri Sudani bakuwe mu byabo, abandi bagera kuri miliyoni ebyiri bagahungira mu bihugu bituranye na Sudani.
Mu minsi ishize hasohotse icyegeranyo kigaragaza ko abantu barenga miliyoni 25, bangana n’icya kabiri cy’abatuye iki gihugu bafite ikibazo cy’inzara ndetse hatagize igikorwa abagera kuri miliyoni ebyiri bahitanwa nayo.
Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, wari mu ruzinduko muri Sudani kuri iki cyumweru yavuze ko urugero rw’ibibazo abaturage bafite bikeneye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa ruteye inkeke kandi nta kirimo gukorwa ngo intambara ibitera ihagarare.
VOA ivuga ko Tedros Adhanom Ghebreyesus, wari mu biro bya Loni muri Sudani byimukiye mu mujyi wa Port Sudan kubera intambara ikomeye iri mu murwa Mukuru Khartoum, yasabye Isi guhagurukira iki kibazo igafasha Sudani kuva muri aka kaga irimo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|