Sudani yakuyeho ibihe bidasanzwe yari imazemo iminsi

Ku itariki 29 Gicurasi 2022, Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan, yakuyeho ibihe bidasanzwe (state of emergency), byari byashyizweho mu mwaka ushize wa 2021, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), bikozwe n’igisirikare.

Umuyobozi w'Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan
Umuyobozi w’Igisirikare cya Sudani, Abdel Fattah al-Burhan

Burhan yasinye itegeko rikuraho ibihe bidasanzwe mu gihugu cyose, ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo gutegura inzira y’ibiganiro biganisha ku mahoro n’umutekano, muri iki gihe cy’inzibacyuho nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryasohowe na Leta y’icyo gihugu.

Umwanzuro wo gukuraho ibihe bidasanzwe wafashwe nyuma yo guhura kw’abasirikare bakuru, banzura ko ibihe bidasanzwe bikurwaho ndetse n’abantu bafunzwe hagendewe ku mategeko agenga ibihe bidasanzwe bagafungurwa.

Uwo mwanzuro kandi uje nyuma y’uko intumwa idasanzwe ya LONI, Volker Perthes asabye ko hakurwaho ibihe bidasanzwe, nyuma kandi y’uko hari abantu babiri mu bigaragambyaga bishwe ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022.

Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, hakomeje kubaho imyigaragambyo mu bihe bitandukanye, kuva ihirikwa ry’ubutegetsi ribaye, kugeza ubu ngo abantu 100 bamaze kuyigwamo mu gihe abandi benshi bayikomerekeyemo.

Umuryango w’Abibumbye na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryago wo mu Karere Sudani iherereyemo, IGAD, yakomeje gusaba ko habaho ibiganiro mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Sudani.

Burhan we yiyemeje gufungura imfungwa za politiki mu rwego rwo gutegura ibiganiro hagati y’Abanya-Sudani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka