Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zirimo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi mu bana

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zibarizwa mu Ntara ya Ekwatoriya y’Iburasirazuba, zikomeje gukora ibikorwa byo gufasha abaturage kurwanya imirire mibi ikabije mu bana.

Ingabo z'u Rwanda zirigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye
Ingabo z’u Rwanda zirigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye

Ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyiganje muri Sudani y’Amajyepfo, ariyo mpamvu Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zikomeje gukora ubukangurambaga, by’umwihariko mu babyeyi batuye mu karere ka Torit, mu gutegura neza amafunguro y’abana babo.

Umuyobozi uhagarariye abandi bagore mu gace ka Odikolong, Amaring Ikalwa Rose, yavuze ko impamvu nyamukuru iterwa no kuba ababyeyi bamwe batabasha kubona ibyo bagaburira abana babo, byanaboneka bakaba batazi kubitegura.

Yagize ati “Ibiryo rimwe na rimwe birabura, kandi iyo bibonetse nabwo abagore benshi ntibazi guha abana babo indyo yuzuye bakoresheje amafaranga make bafite.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko ababyeyi benshi bagaburira abana babo rimwe ku munsi, ibyo bikaba nabyo bigira uruhare mu mikurire yabo mibi.

Ibitaro bya Torit bitangaza ko buri munsi, ibigo nderabuzima byakira hagati y’umwana umwe na batatu bafite ibibazo by’imirire mibi, ariko mu gukemura icyo kibazo, ibitaro bikaba byarashyizeho amatsinda yo guhugurana.

Umuyobozi ushinzwe imirire mu kigo nderabuzima, Antansia Sabasio yagize ati “Twakiriye raporo nyinshi zerekeye abana bafite ikibazo muri aya matsinda, kandi dushobora kuvuga ko hari ubumenyi buke ku bijyanye n’indyo ibereye abana bakiri bato.”

Mu rwego rwo gushyigikira Minisiteri y’Ubuzima muri Sudani y’Epfo, Ingabo z’u Rwanda ziri mubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, zahuguye ababyeyi bagera kuri 50 mu buryo bwo kubereka uko amafunguro yuzuye, kandi ahendutse ashobora gutegurwa.

Mu mahugurwa bahawe aba bagore banaboneyeho gukora isomo ryo gutegura indyo yuzuye, bifashishije ubwoko butandukanye bw’imboga, ibishyimbo, inyama, ibirayi ndetse n’igikoma.

Majoro Marcelin Gatete, Imuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zifite icyicaro mu karere ka Torit, yavuzeko iyo abana barezwe neza, mu hazaza igihugu kiba kizagira abaturage bafite ubuzima bwiza.

Yagize ati “Igihe cyose abana b’igihugu barezwe neza, kizagira abaturage bafite ubuzima bwiza biteguye kuzafasha Sudani y’Epfo gutera imbere”.

Umwaka ushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryagereranyije ko nibura miliyoni 1.4 z’abana bo muri Sudani y’Epfo biteganijwe ko bazahura n’indwara ziterwa n’mirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka