Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Thailand ziri mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Sudani yepfo (UNMISS), n’umuryango wita ku buzima (SFH) muri icyo gihugu, bakoze ibikorwa byo kugeza ubuvuzi ku baturage batuye i Gudele mu mujyi wa Juba, bakora n’umuganda wibanze ku isuku.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, cyitabirwa n’Ingabo z’u Rwanda zibarirwa muri Rwanbatt-1 na Rwanda Aviation Unity. Cyitabiriwe kandi n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sudani y’Epfo.

Hatanzwe serivisi z’ubuvuzi ku buntu harimo gupima no kuvura malariya ku baturage batuye i Gudele. Hakozwe n’igikorwa cy’Umuganda rusange hasukurwa ibice bitandukanye byo muri ako gace, harimo gutema ibihuru, gusiba ibinogo byororokeramo imibu itera Malaria. Hakozwe kandi uturima tw’igikoni tuzafasha abaturage guhinga imboga.

Kennedy Alfred, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani y’Epfo, yashimye iki gikorwa n’inkunga itangwa n’Ingabo z’u Rwanda na Thailand, ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.

Lt Col Emmanuel Shyaka, Umuyobozi wa Rwanbatt-1, yasabye abaturage batuye mu gace ka Gudele kugira isuku aho batuye, ndetse bakagira uruhare mu kongera uturima tw’igikoni tuzabafasha guhingamo imboga zitandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka