Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakoze ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubuvuzi bigamije kurwanya malaria mu mujyi wa Juba, Konyo-Konyo-Koniya.

Byakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, aho Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zibarizwa muri Batayo ya mbere, ku bufatanye n’umuryango wita ku buzima (Family Health) ukorera muri Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage batuye mu mujyi wa Juba.

Uretse ubukangurambaga hakozwe n’isuku mu nkambi ya Mahad aho basibye ibinogo birekamo amazi, bishobora kororokeramo imibu no gutema ibihuru bikikije ako gace.

Nyuma y’uwo muganda, abaturage baho bakanguriwe uburyo bwo kurwanya malariya. Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage 40.

Mu izina ry’Inama Njyanama y’Umujyi wa Juba, Bwana Philipo Petia yashimye ubu bukangurambaga bw’ubuvuzi, ndetse avuga ko ari byiza kugabanya igipimo cya malariya cyane cyane mu nkambi ya Mahad no mu baturage bose muri rusange.

Lt Col Emmanuel Shyaka, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya mbere, yahamagariye abatuye mu nkambi ya Mahad ndetse n’abandi baturage muri rusange, kurushaho kwita ku isuku nk’uburyo bwo gukumira indwara zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka